Rwanda | Kayonza: Imvura ikomeje kugwa neza abahinzi bazasagurira amasoko menshi

Abahinzi bafite1 Rwanda | Kayonza: Imvura ikomeje kugwa neza abahinzi bazasagurira amasoko menshi

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko imvura ikomeje kugwa neza nk’uko iri kugwa muri iyi minsi, bazeza byinshi kandi bakanasagurira amasoko atandukanye. Ibi byatangajwe na bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza kuri uyu wa kane.

Abo bahinzi bavuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’imvura igwa neza igihe gitoya, imyaka bateye yamara kumera izuba ritangira kwaka ari ryinshi, ku buryo imyaka yabo ihangirikira ku bwinshi.

Munyaneza Ildephonse avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga abona imvura iri kugwa neza ku buryo hari icyizere ko ikomeje gutyo bazabona umusaruro ushimishije. Ati “Kuva uku kwezi kwa kane kwatangira turabona imvura igwa neza kandi urabona ko n’imyaka yacu imeze neza”

Cyakora Munyaneza yongeraho ko abahinzi batahita birara ngo bumve ko ibibazo by’imvura cyakemutse kuko ngo byakunze kugaragara ko hari igihe igwa neza nyuma y’igihe gitoya igahita ibura. Avuga ko bakomeje gusaba inzego z’ubuyobozi kubakorera ubuvugizi kugira ngo bagezweho uburyo bwo kuhira imyaka mu gihe izuba ryaba ryatse kandi imyaka yabo itarera.

Ibice bimwe na bimwe by’intara y’uburasirazuba bimaze kugezwaho uburyo bwo kuhira imyaka mu gihe imvura yabuze. Abaturage bavuga ko ubwo buryo bukoreshwa buhenze cyane ku buryo abaturage batabyishoboza hatabayeho inkunga y’ubuyobozi.

Cyakora umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe ubuhinzi, Ngabonziza Hussein, avuga ko ubu imvura iri kugwa neza mu karere hose hakaba hari icyizere ko bishobora no kuzakomeza hakurikijwe iteganyagihe ritangwa na minisiteri y’ubuhinzi.


 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>