Rwanda : Rusizi- Ubutaka bwaho bugiye kubonerwa umuti
Umurenge wa Bweyeye ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, ifite ubutaka butera, bityo abaturage baho bakaba bahura n’ikibazo cy’inzara.
Ni muri urwo rwego igishanga cyitwa Matyazo gifite ikigereranyo cy’ubuso bungana na hegitari 60, kitabyazwa umusaruro nk’uko bigomba ngo kigiye kubyazwa umusaruro. Kuba iki gishanga kitera ngo ntibituruka ku bahinzi baho, kuko abakora uwo mwuga muri uwo murenge bakoresha imbuto z’indobanure, bagakoresha n’amafumbire mvaruganda ndetse n’imborera ariko umusaruro ukanga ukaba mubi.
Ibyo byahagurukije ubuyobozi bw’umurenge wa Bweyeye n’ubw’akarere ka Rusizi, basaba minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI, n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, kugirango barebe icyakorwa hagamijwe ko icyo gishanga cyabyazwa umusaruro ku buryo bw’intangarugero.
Ikigo gishwinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB mu ntara y’iburengerazuba gifatanije na MINAGRI bohereje impuguke gusuzuma imiterere y’ubutaka bw’igishanga cya Matyazo kugirango batange inama zifatika z’ukuntu icyo gishanga cyakoreshwa.
Hafashwe umwanzuro ko icyo gishanga kigomba gutunganywa gikorwamo uturima n’imiyoboro ivana amazi muri icyo gishanga mu gihe imvura yabaye nyinshi. Ikindi kandi ngo kumugezi wa Ruhwa unyura muri iki gishanga hafungwa impagi « breche » kugirango uwo mugezi utazongera kumena amazi muri iki gishanga iyo wuzuye kuko ayo mazi yangiza imyaka y’abaturage.
Ibipimo by’ubutaka byerekanye ko ubutaka bw’icyo gishanga n’imisozi igikikije bifite ubusharire bwinshi, ibi akaba ari nabyo ntandaro yo kuba ibihingwa byo muri uwo murenge bitakira neza inyongeramusaruro byahawe nk’uko bitangazwa na Hakuzimana Innocent umukozi muri RAB mu ntara y’Uburengerazuba ushinzwe igenzura ry’ubutaka, akaba yarari no mu itsinda ryakoze ubushakashatsi muri icyo gishanga.
Mu rwego kandi rwo kugirango iki gishanga kirusheho gutanga umusaruro, ngo hagomba gukoreshwa ishwagara ingana na toni 4 kuri hegitari imwe, hamwe n’ifumbire y’imborera nibura toni 15 kuri hegitari imwe.
Imirimo yo gutunganya icyo gishanga izatangira mu gihembwe cy’ihinga cya 2013 A, naho kugishyiramo inyongeramusaruro birangirane n’igihembwe cy’ihinga cya 1013B, iyi mirimo yose ikazakorwa na MINAGRI, RAB ndetse n’akarere ka Rusizi.
Incoming search terms:
- Rwanda exploitation company
- exploitation in Rwanda
Shortlink:



