Rwanda : Abahinzi barasabwa kurandura indwara ya Kabore yadutse mu myumbati

6 Rwanda : Abahinzi barasabwa kurandura indwara ya Kabore yadutse mu myumbati

Abahinzi b’imyumbati bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’imyumbati barasabwa gukumira indwara yadutse mu myumbati yitwa Kabore kugira ngo idakomeza gukwirakwira.

Gashaka Gervais umushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati  mu  kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB  avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, abahinzi b’imyumbati bagomba kwitwararika ku mbuto batera.

Ati “ n’ubwo iyi ndwara yatangiye kugaragara mu gihugu cyacu, ariko ntiragera ku rwego rukabije. Ninayo mpamvu twafashe ingamba  mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iyo ndwara zirimo gukangurira abahinzi gukoresha imbuto ziturutse ahantu hizewe kandi hemejwe, kugenzura umurima umuntu akagenda yitegerazamo ko nta na kimwe mu bimenyetse, kudakura imbuto mu murima wose ugaragayemo ibimenyetso by’iyi ndwara, no kutavana imbuto y’imyumbati  mu bihugu duturanye aho iyo ndwara yaturutse cyangwa se yagaragaye”.

Kubijyanye n’ikibazo cy’indwara y’ububembe ituma ibijumba by’imyumbati bibora Gashaka Gervais avuga ko hagiyeho ahantu hatuburirwa imbuto zihava zihabwa abahinzi.

Yagize ati “ mu gukumira iyi ndwara y’ububore bw’imyumbati ni uko twashyizeho  ahantu hatuburirwa imyumbati hazwi neza, kugira ngo za mbuto zidafite uburwayi abe arizo duha abahinzi twirinda ko iyo ndwara  y’ububore bw’imyumbati yakwirakwira”.

Indwara ya Kabore iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi bita Cassava brown streak virus,  ikaba inzitizi ikomeye cyane ku musaruro w’imyumbati mu gihugu ndetse n’ibindi bihugu. Kugira ngo umuntu amenye iyi ndwara,  usanga umwumbati urwaye ugira ibara ry’umuhondo ku mitsi y’amababi ariko amababi ntajya yikunjakunja.

Iyi ndwara ikwirakwizwa n’ingeri zivuye ku giti kirwaye, kimwe n’ububembe bw’imyumbati, ikwirakwizwa kandi n’udusazi tw’umweru tuvana virusi ku giti kirwaye tukayijyana kukitarwaye.

Ikindi ni uko ikwirakwizwa n’ibikoresho bikoreshwa mu gutegura imbuto y’imyumbati. Iyi ndwara ya kabore ikaba yiganje   cyane cyane  mu bihugu nka Tanzaniya, Kenya ,Uganda, Mozambike na Malawi. Mu myaka ibiri ishize iyi ndwara imaze kugaragara no mu Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu Rwanda ikaba imaze kugaragara mu turere hafi ya twose duhingwamo imyumbati.

 

 

Incoming search terms:

  • dr gashaka gervais rab
  • imbaraga cooperative
  • uko bahinga imbuto zitandukanye

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>