Rwanda : Bugesera imaze kuba ikigega cy’u Rwanda ku gihingwa cy’imyumbati

1 Rwanda : Bugesera imaze kuba ikigega cy’u Rwanda ku gihingwa  cy’imyumbati

Imyumbati ikiri mu murima itarakura

Akarere ka Bugesera kari gasanzwe kazwiho kugira amapfa akomeye cyane ku buryo akenshi mu gihe cy’impeshyi abaturage batuye ako Karere basuhukaga bakajya gushaka amahaho ahandi, ubu noneho si ko bimeze kuko iyo uhingutse mu marembo ya Bugesera usanga udusozi twose duhinze cyane cyane igihingwa k’imyumbati none ubu kakaba gasigaye ari ikigega cy’u Rwanda.

Abaturage batuye muri ako Karere kibabaza bavuga ko kugira ngo inzara ishobore gucika mu Bugesera, bibumbiye mu mashyirahamwe bakajya bahinga imyaka myinshi, ariko cyane cyane igihingwa cy’imyumbati.

Uhagarariye Koperative Abatangampundu yo mu Murenge wa Ririma, Madamu Odeta Musabyemariya, avuga ko Bugesera yabaye ihahiro ry’imyumbati  ndetse ubu hakaba hari inganda nyinshi zibyaza icyo gihingwa umusaruro kuburyo zisigaye zohereza ifu hanze y’igihugu nyuma yo kubona amasoko.

Ati “ ubu koperative yacu Abatangampundu  twahinze imyumbati myinshi kuri hegitari zirenga 10 kandi tukaba duteganya kuzakomeza kongera”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima Gasirabo Gaspard  abasobanurira ko mbere wasangaga abaturage banga guhinga imyumbati bafite impungenge ko bazabura isoko

2 Rwanda : Bugesera imaze kuba ikigega cy’u Rwanda ku gihingwa  cy’imyumbati

Ati ‘ izo mpungenge zo kubura isoko baje kuzimarwa kuko baje gusobanurirwa ko imyumbati ari igihingwa kidapfa kwangirika kandi ko gikenewe na benshi, ibyo nabo baje kubibona maze batangira gushinga inganda ziciriritse zitunganya imyumbati none ubu ahubwo bakaba bafite ikibazo cy’isoko rinini kuko badashobora kurihaza”.

Akarere ka Bugesera kashyize ingufu mu buhinzi bw’imyumbati kuko ubutaka bwaho buberanye nicyo gihingwa, akaba ariyo mpamvu habaye ikigega. Kuri ubu hakaba harahuje ubutaka buhinzemo imyumbati bugera kuri hegitari 1520, umurenge wa Ngeruka n’uwa Nyarugenge akaba ariyo iza ku isonga mu guhinga imyumbati mu karere ka Bugesera.

Incoming search terms:

  • umurenge wa rilima
  • bugesera rilima
  • imaze
  • rilima

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>