Rwanda : Ifarini y’imyumbati n’iy’ibijumba bishobora kwifashishwa mu gukora za gato

Ifarini y imyumbati Rwanda : Ifarini y’imyumbati n’iy’ibijumba bishobora kwifashishwa mu gukora za gatoUrugero rugaragara rw’uko aya mafarini ashobora kwifashishwa mu gukora za gato (gateaux) ndetse n’ibindi biribwa bisanzwe bikorwa hifashishijwe ifarini y’ingano, ni ubushakashatsi bwakorewe mu kigo cya RAB, ishami rya Rubona. Mukantwari Christine, umwe mu bashakashatsi bakorera muri iki kigo arabisobanura.

Mukantwari avuga ko igitekerezo cy’uko ibijumba bishobora kwifashishwa hakorwa ibiribwa ubusanzwe biva mu ifarini y’ingano, ari uko muri za 2003 heze ibijumba byinshi, abaturage bakajya babimena ku buryo byageze n’aho byitwa Rugabire.

Icyo gihe, nk’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, basabwaga gushaka umuti w’iki kibazo cyo kuba abaturage beza bakabura aho bashyira ibyo bejeje, bikanapfa ubusa, kandi ugasanga ikindi gihe bashonje.

Mu bushakashatsi bakoze rero, baje gusanga umuntu yifashishije ifu y’imyumbati cyangwa y’ibijumba ku rugero rwa 40%, hanyuma akavanga n’ifarini y’ingano ku rugero rwa 60%, yabasha gukora gato, keke, amandazi, ibisuguti n’ibindi, ku buryo yunguka ku rugero rudasanzwe bitewe n’uko ifarini y’ingano ituruka hanze, ikagera mu Rwanda ihenda, mu gihe ibikomoka imbere mu gihugu byo bidahenda.

Mukantwari kandi, abona bikwiye ko haboneka Abanyarwanda benshi bakora ubushakashatsi ku bijyanye no kubika ibiryo usanga hari igihe bipfa ubusa, bigura make cyane, ubundi ugasanga byanabuze uretse guhenda, nk’imboga.

Yagize ati “iyo witegereje usanga hagati ya 40% na 60% by’imboga bipfa ubusa ku mwero wazo. Kuki hatakorwa ubushakashatsi ku buryo byabikwa mu bikombe bidapfuye ubusa?”

Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rw’i Kinazi ho mu Ruhango, rwagiyeho hifashishijwe inama z’abashakashatsi ba RAB, babashije kubona uburyo imyumbati yakwitabwaho maze igatanga ifu imeze neza, itanafite ingaruka ku buzima bw’abantu nk’ayandi mafu aba yatunganyijwe mu buryo butari bwiza. Twizere ko aba bashakashatsi bazabasha kuvumbura n’uburyo bwo kubika imboga, ndetse hakaboneka n’abandi Banyarwanda bitabira ubushakashatsi nk’ubu.

Abashakashatsi ariko iyo bamaze kuvumbura, baba bakwiye kubona ba rwiyemezamirimo bashyira mu bikorwa ibyo bavumbuye kugira ngo na bo bakomeze bakore ubundi bushakashatsi, hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage. Twizere ko hazaboneka n’abashoramari bashyira mu bikorwa ubuvumbuzi bw’aba bashakashatsi.

 

Incoming search terms:

  • uko bakora amandazi
  • ifarini
  • gukora amandazi
  • uko bakora keke
  • gukora gateaux
  • Uko bakora Amandazi yingano
  • uko bokora bakora amandazi

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>