Rwanda | Kamonyi: Abahinzi biteguye igihembwe cy’ihinga 2013A

Imvura yatangiye kugwa mu mpera z’ukwezi kwa 8/2012, yatumye abahinzi bagira icyizere ku gihembwe cy’ihinga 2013A. Hatabayeho ihinduka ry’ikirere, abahinzi batangira gutera hagati muri uku kwezi kwa Nzeri.
Mu matariki ya Nyuma y’ukwezi kwa Kanama 2012, imvura yatangiye kugwa. Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Kamonyi, baratangaza ko uretse ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere cyagiye kigaragara mu myaka ishize, byari bimenyerewe ko ukwezi kwa Nzeri gutangirana n’ibiba ry’umuhindo.
Nyinawabakobwa Godibereta wo mu murenge wa Runda, watangiye guhinga mu murima ukikije urugo rwe; aravuga ko iyo imvura ya mbere iguye, umuhinzi aba agomba gutegura umurima awurima. Kubanza kurima ngo bikaba bifasha umuhinzi kuko iyo igihe cyo gutera imyaka kigeze, asura aho yarimye akahasanza.
Iyi mvura ariko iguye bimwe mu bishanga byo mu karere ka Kamonyi, bikirimo imboga zahinzwe mu gihembwe cy’ihinga 2012C. Umuntu akaba yakwibaza igihe abahinzi b’ibyo bishanga bazatangirira igihembwe 2013A, bahingamo ibigori , dore ko ari ho biba biteganyijwe ko hava umusaruro mwinshi kuko ari ho haba hari ubutaka bwahujwe.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi Mukiza Justin, atangaza ko biteganyijwe ko imvura nikomeza kugwa, bazatangira gutera mu matariki ya 15/9/ 2012, bityo bakaba bakangurira abagifite imyaka mu mirima yo mu bishanga, kuyisarura vuba bakitegura igihembwe cy’ihinga 2013A.
Shortlink:



