Rwanda : Koperative COOPACEL bagabanye inyungu ya miliyoni 11 zirega bungutse umwaka wa 2011

Abanyamuryango bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba Kawa COOPACEL ikorera mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe baratangaza ko bamaze kugera kuri byinshi,bitewe n’ubuhinzi bwa kawa.

Aba banyamuryango b’iyi koperative babitangaje mu gihe bagabanaga icyo bise ubwasisi, aya ni amafaranga bungutse umwaka ushize wa 2011 angana na miliyoni 11,120,868,aya mafaranga bakaba barayungutse kubera guhinga kawa, iyi koperative ifite abanyamuryango 98 ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2007.

Maniraguha Feniyasi ni umuyobozi w’iyi koperative avuga ko bamaze kugera kuri byinshi kuko kugeza ubu amafaranga bakoresha aturuka mu banayamuryango,andi akava mu mabanki aho biguriza, iyi koperative ikaba ifite uruganda ruciriritse ruhera kawa rufite agaciro k’amafaranga Miliyoni 20,484,000 bakaba bararwubatse mu mwaka wa 2009.

Uyu muyobozi w’iyi koperative avuga ko ubu biteguye kubaka urundi ruganda rwa kawa,uru ruganda rukazaba rufite agaciro ka miliyoni 36

Gashakabuhake Ezechiel ni umwe mu banyamuryango ba koperative COOPACEL avuga ko bamaze kugera kuri byinshi aho arihira abana be amafaranga y’ishuri akabatangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bitamugoye kubera ubuhinzi bwa kawa.

Yamfashije Berthe nawe ni umwe mu banyamuryango avuga ko we n’umugabo we bahisemo guhinga kawa bakareka guhinga ibindi kuko aho batuye basanze ariyo ihera neza, ubu ikawa ikaba yera neza ibafitiye akamaro, akomeza avuga ko ubu bamaze no kwigurira inka kubera guhinga kawa aho avuga ko yubatse n’inzu bivuye ku gihingwa cya kawa.

Koperative COOPACEL ni koperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 98 ikaba ibarizwa mu murenge wa gatore ho mu karere ka kirehe bakaba kuri ubu bamaze kugera ku bikorwa byinshi babikesha ubuhinzi bwa kawa, ubu abanyamuryango bakaba bagabanye amafaranga bungutse mu mwaka ushize wa 2011.

Abanyamuryango b’iyi koperative bakaba bavuga ko basimbuje ibindi bihingwa guhinga kawa kuri ubu bakaba babona barageze kuri byinshi

 

 

 

Incoming search terms:

  • imashini zisya ibigori
  • koperative yabahinzi

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>