Rwanda : KWITEGURA KARE IHINGA NGO NIBIMWE MUBITUMA UMUSARURO WIYONGERA
Abahinzi bo mukarere ka Rusizi basanga rimwe mu mabanga umuhinzi yagombye kuba agenderaho,ari ukwitegura kare ibihe by’ihinga kuko ngo ntawumenya icyo ikirere kiba gihatse. Umukecuru witwa MUKAMUGARURA Josepha, aragira ati iyo urimye amasinde kare agahora nyuma ugahingira igihe maze ugafumbira umurima wawe urera nta kabuza.Twari tumusanze mumudugudu wa Karushaririza mukagari ka Burunga ahinga mumurimawe ubona uteyemo n’insina. Atangaza ko imyiteguro y’ihinga ayigeze kure akaba anagira inama abahinzi bagenzi be kwitegura hakiri kare bityo bakazatera imbuto hakiri kare.
Tumubajije ibyo guhuza ubutaka niba hari icyo abizi ho ati ndabizi nubwo nshaje. Gusa we ngo abona guhinga igigingwa kimwe ari byiza ariko ngo iyo byeze ntibabona abaguzi ,niyo babonetse ngo barabahenda. Guhinga igihingwa kimwe uyu mukecuru we ngo ahita yiyumvira guhinga ibigori kuko ngo aribyo babwirwa n’aba Goronome bikaba ari nabyo byera mubice by’iwabo.
Uyu mukecuru ntiyahingaga wenyine kuko yari hamwe na NYIRANZEYIMANA Seraphine,ubona we akiri muto,we akaba abona ko ari byiza guhinga igihingwa kimwe ariko ngo nyuma yo guhabwa amabwiriza n’abayobozi ngo bajye basubira kureba niba barabonye isoko ry’umusaruro wabo. Naho ikibazo ngo abona cy’ingutu ni ukubona ifumbire y’imborera kuko ngo imvaruganda ihenda kandi we ngo abona kuyikoresha yonyine ari bibi aho avuga ko ikwiye kujya ivangwa n’imborera. Gusa ikigaragara ni uko abahinzi bo mu karere ka Rusizi biteguye neza iki gihembwe cy’ihinga bagiye kwinjiramo .
Aha nanone barifuza ko bajya bagira imirima imwe ihingwamo igihingwa kimwe indi bakayihinga bavanga ibihingwa kuko ngo bigorana kubona imboga zo kurisha ibyo bigori kuko aribyo bakunze guhinga.
Incoming search terms:
- igiciro cyibirayi mu karere ka muhanga
- guhinga ibirayi
Shortlink:





