Rwanda : Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igiye gukorana n’ibigo by’ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanije n’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ,irateganya gushyiraho ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu rwego rwo kunganira umuhinzi n’umworozi kugira ngo hagabanuke ingaruka ziboneka muri ubu buhinzi n’ubworozi.
Janvier Gasasira ni umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi,akaba avuga ko nk’urugero niba koperative yatse inguzanyo nk’iya miliyoni ijana agomba kwishyuraho kuriyo nguzanyo amafaranga y’ubwishingizi angana na miliyoni eshatu, ubwo koperative ikaka Miliyoni ijana n’eshatu kugira ngo niyaka ubwishingizi ku bihingwa bishoboke, uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gushyiraho ibipimo (Meteo) ku buryo bizajya byerekana imvura uburyo yaguye cyangwa se uburyo izuba ryatse kugira ngo bitume uburyo bw’ubwishingizi bubafasha.
Iyi gahunda yo gushyiraho ibipimo bizajya byerekana niba imvura yarabonetse, imyaka ikera cyangwa se niba haratse izuba ntibeze bityo ubwishingizi bukaba bwariha koperatative cyangwa se umuturage,Gasasira avuga ko bizajya bifasha umuturage cyangwa se Koperative kwigirira icyizere mu byo agiye gukora kuko mu gihe azaba yahombye kubera kuteza ubwishingizi buzajya buhita bumwishyura, ibi bikazakorwa hakurikije ibipimo bizaba byagaragaje ko muri icyo gihe utejeje imvura yari yarabuze bityo imyaka ikaba yarangirijwe n’izuba.
Ubu bwishingizi ku bihingwa n’amatungo mu karere ka Kirehe Janvier Gasasira akaba avuga ko muri gahunda y’ihinga umwaka wa 2014 A minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi izaba yamaze gushyiraho ibi bipimo mu turere hose,akaba avuga ko ariho bizaherwa kugira ngo ubwishingizi bwishyure ibi bikazagabanya impungenge yaba kuri banki cyangwa se ku baturage kuko mu gihe yahombye ubwishingizi buzishyura bitewe n’ibyo ibipimo bizaba byerekanye.
Incoming search terms:
- ubwishingizi bwubuhinzi
Shortlink:



