Rwanda | Rutsiro : umusaruro w’urutoki yawugezeho none ashigaje kubona isoko ndetse n’ubushobozi bwo kuwugezayo

Rutsiro umusaruro 300x106 Rwanda | Rutsiro : umusaruro w’urutoki yawugezeho none ashigaje kubona isoko ndetse n’ubushobozi bwo kuwugezayoNyiransengimana Odette utuye mu kagari ka Ruhingo umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro avuga ko amaze kugera ku musaruro ushimishije w’urutoki, icyakora akaba asaba inzego zibifitiye ubushobozi kumufasha kuko akunze kubura ubushobozi bwo gutwara umusaruro we, ndetse akabura n’amasoko awugurishirizaho.

Nyiransengimana ni umwe mu bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro. Yazanye igitoki kimwe n’imibyare y’insina ku ruhande. N’ubwo ari kimwe ariko, icyo gitoki ntigisanzwe.Cyazanywe mu imurikabikorwa cyikorewe n’abantu umunani, kikaba gipima ibiro 201.  Ni ubwoko bwa FIA 17 y’imineke. Si cyo gusa yejeje kuko mu murima we ungana na hegitari imwe ahingaho urutoki, Nyiransengimana avuga ko harimo ibindi bitoki bigera kuri mirongo itatu.

Mu muhango wo gusoza imurikabikorwa, Nyiransengimana yahawe igihembo cya mbere mu bafatanyabikorwa 106 bose bitabiriye imurikabikorwa, icyo gihembo kikaba kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

N’ubwo yahembwe ariko, Nyiransengimana avuga ko hari  imbogamizi abahinzi ntangarugero b’urutoki mu karere ka Rutsiro bahura na zo. Ati : « kubona isoko ni ikibazo kuko iyo byeze nabigurishirizaga mu rugo ari imineke kuko nta bushobozi mfite bwo kubyikorera. Akarere gakwiye kudushakira amasoko, kakadufasa no kubitwara. »

Ubuyobozi bw’umurenge uyu muhinzi aherereyemo buvuga ko hari ibisubizo buri gushakira ibibazo bya bene aba bahinzi kugira ngo umusaruro wabo utangirika. Niyodusenga Jules,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ati : « kubera ko ubuhinzi bw’urutoki buvuguruye ari gahunda isa n’aho itangiye gutanga umusaruro, ibijyanye n’isoko twatangiye kubitekerezaho, tukazajya tumufasha kubigeza ku isoko.Aho atuye umuhanda warahageze, ubu igisigaye ni ugushishikariza abashoramari kumugana kuko urabona ko afite ibitoki binini cyane! »

Mu Rwanda, igihingwa cy’urutoki cyakunze kudatanga umusaruro utubutse, bitewe n’uko hari aho wasangaga urutoki rumaze imyaka myinshi rudasimbuzwa. Kuri ubu hirya no hino mu gihugu hariho gahunda yo gukwirakwiza ubwoko bw’insina zitanga umusaruro utubutse, abahinzi bakongererwa ubumenyi mu kuzihinga hifashishijwe uburyo buzwi nk’ishuri ry’abahinzi mu murima, aho muri buri mudugudu ababishinzwe bashyiraho umurima w’ikitegererezo berekeramo abandi baturage uko bahinga urutoki.

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>