Rwanda | Gisagara: GUHUZA UBUTAKA BAHINGA KAWA BIZABAZAMURIRA UBUKUNGU

Abaturage bo mu murange wa Nyanza mu karere ka Gisagara, baratangaza ko basanga guhuza ubutaka bahinga kawa bizabafasha kongera ubukungu bwabo kuko ubu butaka ubusanzwe butahingwaga. Ku girango kandi iyi gahunda irusheho kumvikana, abaturage babanje kugishwa inama ndetse banagira uruhare mu guhitamo ubutaka buzahingwaho kawa.

Gisagara GUHUZA UBUTAKA 300x156 Rwanda | Gisagara: GUHUZA UBUTAKA BAHINGA KAWA BIZABAZAMURIRA UBUKUNGUHa zigera ku 140 ni zo zizahingwaho kawa muri uyu murenge wose wa Nyanza, aha hakaba hari ahantu hagizwe n’imisozi itahingwaga.

Abaturage bakora muri ibi bikorwa bya VUP, batunganya ubutaka buzahingwaho kawa bagera ku 1200 naho ku munsi buri muntu akaba yandikirwa amafaranga 1000. Muri bo harimo ba nyiri amasambu ari guhingwamo kawa. Bavuga ko bakiriye neza iki gikorwa kuko kizabateza imbere bakurikije ko kawa itanga umusaruro ushimishije muri uyu murenge wa Nyanza. Icyiza kandi ngo ni uko amasambu yari yarabananiye kuyahinga, noneho ubu bakaba bahawe umuganda kandi bakanabikora babihemberwa.

Vedaste Rukabu umwe muri aba baturage aragira ati “Jye rwose byari byarananiye guhinga iyi sambu none baramfashije irahinzwe kandi noneho nkanahembwa, ndabona rero ibizava aha hantu duhinze bizanteza imbere nta kabuza”.

Nk’uko bisobanurwa n’ Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Nyanza, ngo bahisemo guhinga kawa kuko muri uyu murenge hari ubutaka bweraho cyane iki gihingwa. Ikindi kandi ngo ubutaka bazahingaho nta kindi gihingwa cyari gihinzeho ku buryo bizatuma ubukungu bw’ abaturage bwiyongera. Bwana Bosco avuga ko niba ikiro cy’ikawa y’ibitumbwe kigura amafaranga 250, ku muntu ufite ha 5 hakaba hakweraho toni 5, ni ukuvuga ko yazabona amafaranga arenga miliyoni, akaba yazamufasha muri byinsi bitandukanye.

Ikibazo cy’uko hari ubwo abaturage batumva ibijyanye na gahunda yo guhuza ubutaka, ahanini gikunze guterwa no kuba ababishinzwe batabegera ngo babanze babiganireho banarebere hamwe niba igihingwa cyateganyijwe kiberanye n’ubutaka bw’aho hantu, ngo muri gahunda ya VUP mu murenge wa Nyanza bagitekerejeho. Ryumugabe posiyani akuriye akanama kagenzura ibi bikorwa by’ ubuhinzi bwa kawa, atangaza ko iyi gahunda yo guhinga kawa bayiteguriye hamwe n’abaturage, ari nabyo byatumye bayumva.

Biteganijwe ko iki gikorwa cyo guhinga kawa muri uyu murenge kizamara amezi ane.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>