Ikigo RAB n’akarere ka Nyamasheke bahagurukiye kurwanya “Kirabiranya’ mu rutoki

Ikigo RAB n’akarere ka Nyamasheke bahagurukiye kurwanya “Kirabiranya’ mu rutoki Ikigo RAB n’akarere ka Nyamasheke bahagurukiye kurwanya “Kirabiranya’ mu rutoki

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kigiye gufatanya n’akarere ka Nyamasheke mu bikorwa byo kuvugurura urutoki ndetse no kurwanya indwara ya “Kirabiranya” kugira ngo ubuhinzi bw’urutoki butange umusaruro ukwiriye.

Ibi byatangajwe na Dr. Sveta Gaidashova ushinzwe Gahunda y’Urutoki mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29/01/2013 yari mu nama n’inzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke zifite ubuhinzi mu nshingano.

Muri iyi nama yahuje intumwa z’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) ndetse n’akarere ka Nyamasheke, inzego zitandukanye zunguranye ibitekerezo by’uburyo urutoki rwarushaho kwitabwaho mu karere ka Nyamasheke kugira ngo rutange umusaruro ukwiriye.

Dr. Sveta Gaidashova yatangaje ko hakenewe ubufatanye kugira ngo urutoki rushaje ruvugururwe maze rutange umusaruro ushimishije ariko kandi ahagaragara ingorane z’indwara ya Kirabiranya hagafatwa ingamba zo kuyirwanya.

Dr. Gaidashova agaragaza ko bitewe n’uko iyi ndwara ishobora gutinda kugaragaza ibimenyetso hagati y’ibyumweru 2 n’amezi 2 agakoko kayitera kinjiye mu nsina, ngo ni byiza ko abantu barangwa n’ubushishozi kandi bakarangwa no gukora amatsinda yo kurwanya iyi ndwara bifashishije ubumenyi bufatika.

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya iyi ndwara harimo kwifashisha abafashamyumvire bazahugura abaturage n’inzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kuvugurura urutoki no kurandura iyi ndwara burundu. Aba bafashamyumvire bakaba ari bantu banyuze mu Ishuri ry’Abahinzi mu Murima (IAM) kandi bakaba bafite ubumenyi buhagije bujyanye n’igihingwa cy’urutoki.

Dr. Busogoro Jean Pierre ukuriye Ishuri ry’Abahinzi mu Murima (IAM) muri RAB rishamikiye ku mushinga SPAT 2/BTC  yavuze ko abaturage bakwiriye gukangurirwa ububi bw’iyi ndwara kandi hakajyaho uburyo bufatika bwo kuyirwanya burimo ko ibikoresho bikoreshwa mu rutoki rumwe bitaba bikwiriye kujya mu rundi mu gihe umuntu atizeye ubuziranenge bw’aho byakoreshejwe mbere.

Akarere ka Nyamasheke karishimira ko muri aka karere hagiye koherezwa abafashamyumvire bo guhugura mu bijyanye no gukorera urutoki neza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yavuze ko ari iby’ingenzi kubona abafashamyumvire ariko kandi ngo icyaba cyiza kurushaho ni uko haboneka abantu bahoraho mu karere ka Nyamasheke bafite ubwo bumenyi ku buryo bazajya bitabazwa aho bikenewe batagombye kongera guhanga amaso Ikigo RAB.

Inama yabaye kuri uyu wa kabiri  yahuje Intumwa ziturutse mu kigo RAB, ubuyobozi bw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Nyamasheke n’abashinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge ndetse n’abashinzwe iterambere mu tugari.

Dr. Sveta Gaidashova akangurira abaturage bose guhaguruka bagakorera neza urutoki rwabo kandi bakumva ko bashobora kurwanya indwara ya kirabiranya igacika burundu.

Tubabwire ko urutoki ari kimwe mu bihingwa ngandurarugo biza ku isonga mu karere ka Nyamasheke rwiyongera ku bishyimbo ndetse n’ibigori.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>