Rwanda : Igishanga cya Rurambi kizazamura ubukungu bw’abaturage
Rwigema n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera basobanura akamaro ko gutunganya igishanga cya Rurambi
Itunganywa rya hegitari 1000 z’igishanga cya Rurambi rizongera ubukungu bw’abahinzi, hahashywe inzara kuko hateganyijwe kuzamura umusaruro kugeza kuri toni 7000 mu gihe ubusanzwe bezaga toni 2500 kandi hakanongerwa ubuso buhinzeho umuceri.
Bwana Rwagaju Louis, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yatangaje ko asanga uyu mushinga uzagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere kandi ko impinduka zatangiye kugaragara, kuko abaturage bahawe akazi kandi hari n’icyizere cyo kongera umusaruro.
Yagize ati “Mu gihe igishanga cya Rurambi kizaba kimaze gutunganywa kuri hegitari 850 muri zo 600 zizahingwaho umuceri, naho izisigaye zihingweho ibindi bihingwa cyane cyane imboga”.
Avuga ko itunganywa ry’iki gishanga biteganyijwe ko kizatanga umusaruro uhagije ku batuye ako karere ndetse bakanasagurira isoko.
Ati “ inyubako z’urugomero zirimo kurangira kimwe n’imirimo yo guca imihanda muri iki gishanga, igihe gitangiye guhingwamo amazi atazuzura mu mirima izaba ihinzemo umuceri by’umwihariko kuko biteganywa ku buso nibura bwa hegitari 600”.
Rwigema Jean Baptiste ukuriye umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Bugesera avuga ko ko kuva igishanga gitangiye gutunganywa, amazi ntiyongere kurengera imyaka y’abahinzi umusaruro wazamutse. Ikindi ni uko umusaruro w’umuceri biteganyijwe ko uziyongeraho 185%.
Yagize ati “imihanda itunganywa ica muri icyi gishanga imaze kugera ku burebure bwa kilometero icyenda. Abaturage bahinga kuri hegitari 310 bejejeho toni 1200 z’ibigori, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) hari gukorwa igikorwa cyo gutubura imbuto nziza z’ibigori kuri hegitari 500 zikazakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu”.
Rwigema avuga ko mu kunoza ubuhinzi bw’umuceri hakoreshwa tekiniki zigezweho, hari abahinzi 25 boherejwe i Nyagatare ngo bigire ku bandi bahinzi, bityo bikazabafasha kongera ubumenyi bikazanajyana no kongera umusaruro bakihaza mu biribwa.
Imirimo ijyanye no gutunganya icyo gishanga ikaba izatwara amafaranga akakabakaba miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yaratanzwe na leta y’u Rwanda ndetse na Banki nyafuriika itsura amajyambere.
Incoming search terms:
- ukuriye abahinzi ba rurambi
Shortlink:




