Rwanda | Nyamagabe: Abahinzi biyemeje kongera umusaruro w’ingano ngo kuko bizeye isoko.
Biturutse ku cyizere bahawe n’inganda zitunganya umusaruro w’ingano ndetse na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko batazabura isoko, abahinzi b’ingano bo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko biteguye gufasha muri gahunda ya Leta yo kugabanya ingano zitumizwa mu mahanga bongera umusaruro w’ingano ukaba wakwikuba kabiri.
Mu nama yahuje amakoperative y’abahinzi b’ingano mu karere ka Nyamagabe, Minisiteri y’ubuhinzi n’iy’ubucuruzi n’inganda, inganda zitunganya ingano hamwe n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo ku bahinzi b’ingano kuri uyu wa Kabiri tariki 29/01/2013, abahinzi biyemeje kongera ubuso bw’ingano no guhinga imbuto zikenewe n’inganda.
Kutagira isoko ryizewe kandi ryijyanye n’ikiguzi cy’imirimo abahinzi b’ingano baba bakoze nibyo byatumaga abahinzi batongera umusaruro uko bikwiye, ariko ngo kuba ibintu bimaze gushyirwa ku murongo n’inzego zibishinzwe bigiye kubatera ingufu mu kongera umusaruro nk’uko abahinzi b’ingano babitangaza.
Kamondo ni umuhinzi w’ingano mu murenge wa Tare. Tuganira yagize ati: “Ubwo batwijeje isoko, murumva ko batubwira bati mubonye ingano nyinshi iziva mu mahanga zahagarara, ubwo natwe tugiye gukora ibishoboka twongere umusaruro”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Hategeka Emmanuel avuga ko inama zigamije kurebera hamwe ibyakorwa mu kongera umusaruro w’ingano zigomba kubera mu turere 11 tuzihinga mu gihugu. Ibyo ngo bigamije ko mu myaka ibiri byibura hagabanukaho 50% ku ngano zitumizwa mu mahanga mu nzira yo kugira ngo igihugu kihaze ku ngano mu bihe biri imbere.
Hategeka yagize ati: “Hari ikinyuranyo kinini ariko icyizere gihari ni uko inganda muri iyi gahunda turimo mu gihugu hose, barizeza abahinzi ko bagiye kubagurira”.
Akomeza agira ati: “Twashyizeho uburyo bazabagurira, ibiciro turiho turabiganiraho, twumvikanye n’amakoperative ahinga ingano ko bagiye gusinya imihigo n’akarere bakerekana ubuso bazahinga, bakerekana imbuto bagiye guhinga yemewe n’inganda n’uko bazakoresha inyongeramusaruro…”.
Abayobozi mu karere ka Nyamagabe hamwe n’ab’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi baravuga ko biteguye gukora ibisabwa byose mu gushyigikira abahinzi b’ingano kugira ngo umusaruro wiyongere, ube wava kuri hegitari ibihumbi 8 zari ziteganyijwe ube wahera kuri hegitari ibihumbi 15. Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere Mukarwego Umuhoza Immaculée akaba yemeza ko ibyo bishoboka.
Mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwatumije mu mahanga ingano ku kayabo ka miliyoni 33 z’amadorari, amafaranga ashobora kuguma mu gihugu abahinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi bw’ingano bakoze ibisabwa mu kongera umusaruro nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM yabivuze.
Urundi rugero rushobora kwerekana ko isoko ry’ingano ryaba ryizewe ni uko rumwe mu nganda zizitunganya mu gihugu rwa AZAMU ruvuga ko mu kwezi kumwe rukenera toni ibihumbi 7, umubare ushobora kwikuba kabiri umwaka utaha, mu gihe abazobereye mu by’ubu buhinzi bavuga ko nibura kuri hegitari hasarurwa toni 2 z’ingano.
Incoming search terms:
- abayobozi ba VUP nyamagabe
Shortlink:




