Rwanda | Nyamasheke: Hagiye kubakwa uruganda rutonora kawa yumye
Akarere ka Nyamasheke karaba gafite uruganda rw’ikawa rushya rukanatonora kawa yumye bitarenze ukwezi kwa Kamena 2013.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles atangaza ko uru ruganda ruzaba igisubizo ku bahinzi b’ikawa bo mu karere ka Nyamasheke kuko ruzatuma umusaruro wabo ubona isoko hafi yabo kandi bibe n’igisubizo ku karere mu rwego rwo kongera ikawa itunganye yoherezwa mu mahanga.
Umwihariko w’uruganda rushya rwa kawa rugiye kubakwa mu karere ka Nyamasheke ni uko ruzajya rutonora kawa yumye kandi rukayipfunyika kimwe n’inganda za kawa zikomeye mu Rwanda nka RWANDEX, bitandukanye n’izari zisanzwe kuko zo zatonoraga ibitumbwe hakabaho kuronga no kwanika nyuma.
Uru ruganda rushya ruteganywa kubakwa mu minsi ya vuba ruzubakwa mu mudugudu wa Gasayo, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke. Ni ahantu hagaragara ko haberanye n’ibikorwa remezo, hagati y’umuhanda wa kaburimbo n’Ikiyaga cya Kivu, kandi bigaragara ko hari umuriro w’amashanyarazi.
Nyuma y’uko Umushoramari Munyura Pierre yarambagije agashima aho hantu, kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke na bwo bwahigereye kugira ngo burebe niba koko hakwiriye kujya uruganda nk’urwo rutunganya ikawa.
Umushoramari Munyura Pierre yemera ko ari ukuri agiye kubaka uru ruganda mu karere ka Nyamasheke kandi yifuza ko bitarenza ukwezi kwa gatandatu kuko imashini yamaze kuzigura.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles amaze kwihera ijisho ako gace kashimwe n’Umushoramari na we yatangaje ko habereye ibyo bikorwa, ndetse ko ikigiye gukurikiraho ari ukuganira n’abaturage bashobora kuzimurwa ahazubakwa urwo ruganda kugira ngo bazabanze guhabwa ingurane.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi, ngo uru ruganda ruzaba rwujuje ibisabwa kandi mbere y’uko rutangira, Umushoramari azabanza yerekane uko azabungabunga ibidukikije.
Uruganda rwa kawa rugiye kubakwa mu karere ka Nyamasheke birateganywa ko ruzatanga akazi ku bantu bari hagati ya 200 na 300 nk’uko byemezwa n’umushoramari Munyura ugiye kurwubaka.
Akarere ka Nyamasheke kaza mu turere two ku isonga mu rwego rw’Igihugu mu gusarura kawa nyinshi ndetse muri aka karere hakaba hari hasanzwe inganda z’ikawa zigera kuri 34.
Incoming search terms:
- rice plantations of Nyamasheke district
- pierre munyura
- uruganda rwa soja
- bahizi charles vice mayor
- pierre munyura 2013
Shortlink:




