Bugesera: Abahinzi b’urutoki barigira kuri bagenzi babo uburyo bwo gukorera urutoki
Abahinzi b’urutoki bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Bugesera barimo kwigira kuri bagenzi babo uburyo bwo gukorera urutoki kugirango rubashe gutanga umusaruro mwinshi.
Hamaze kugaragara ko abahinzi benshi bahinga urutoki bitiranya igikorwa cyo gukorera urutoki no gushangurura, aho usanga abahinzi benshi bashangurura bakavuga ko bakoreye urutoki, akaba ariyo mpamvu akarere kateguye ibikorwa byo guhugura abahinzi hagendeye ku ngero z’abahinzi babikora neza kandi bigatanga umusaruro nk’uko bitangazwa na Nkinzingabo Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Bugesera.
Ati “ abahinzi babasha kumenya uburyo bakorera urutoki, bitandukanye no gushangurura urutoki, bakamenya igihe bakorera urutoki, bagasobanukirwa uruhare rw’abahinzi mu kongera umusaruro w’urutoki ndetse bakamenya n’uburyo bashobora gutubura intsina nziza”.
Agronome Nkinzingabo avuga ko abahinzi biga uburyo bakorera urutoki babifashijwemo n’abafashamyumvire bahuguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), muri porogaramu ya FFS/IPM, akaba aribo barimu bigishaga abandi bahinzi baje.
Mukamusoni Marie Jeanne ni umufashamyumvire avuga ko mu gukorera urutoki , umuhinzi agomba kubanza gukura mu nguri y’urutoki ibyoni biba birimo ,agashyiraho ifumbire mborera, abaye ayifite, cyangwa se agatemera mu butaka imitumbatumba y’igitoki, hanyuma akarenzaho itaka, byose bigashyirwa kuri cm 40 uvuye ku intsina.
Ati “ si ibyo kuko agomba no gukuraho amakoma ashaje, kubera ko ayo makoma n’ibyo byonyi bindi birya imyunyu ngugu, intsina iba yakuye mu butaka iba ikeneye kugira ngo igire ubuzima bwiza, kandi ikanatanga umusaruro mwiza ushimishije”.
Umufashamyumvire asobanura abari ko nta bwoko bw’ibitoki budatanda umusaruro mwiza, yego umusaruro uterwa kandi n’ubwoko, ariko kandi byose bigaterwa n’uburyo umuhinzi yafashe igihingwa cye neza.
Mbonigaba Willson nawe avuga ko umuhinzi w’urutoki agomba kugabanya umubare w’intsina , ntizirenge intsina eshatu.
“ intera iri hagati y’intsina n’indi umuhinzi agomba kuyitaho ndetse n’uburyo ashyira ifumbire ku ntsina, ko byibuze ko bikorwa inshuro ebyiri mu mwaka , kandi bigakorwa mu gihe cy’umuhindo, hanyuma ukanabisasira, bigabanya ibyatsi bibi n’amazi agatinda mu butaka, aho usanga igihe cy’izuba urutoki ruba rutoshye”.
Abahinzi bakaba bemeza ko iyo umuhinzi abashije gukorera urutoki rwe neza nta kabuza bitanga umusaruro.
Shortlink:




