Gakenke: Abahinzi b’Umurenge wa Nemba barafashwa gufumbira amaterasi

Abahinzi b’Umurenge wa Nemba barafashwa gufumbira Gakenke: Abahinzi b’Umurenge wa Nemba barafashwa gufumbira amaterasi

Nyuma yo gukorerwa amaterasi y’indinganire, abahinzi bo mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke  bagiye guhabwa ishwagara  yo kongera ubutari  (fer) mu materasi ndinganire kugira ngo atange umusaruro.

Iyo shwagara ifasha ubutaka kwinjiza amazi, ubutaka bukarushaho kurubumbuka; nk’uko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nemba abyivugira.

Akomeza avuga ko Umurenge wa Nemba wari, wariyemeje gukora amaterasi ku buso bungana na hegitare 40 none bageze kuri hegitare 46 muri uyu mwaka. Kimwe n’indi mirenge yatangiye gukora amaterasi mbere mu karere, ngo hari icyizere cy’uko umusaruro uziyongera ku buryo bushimishije.

Amaterasi y’indinganire yatangiriye mu mirenge ya Mataba, Muzo, Minazi na Busengo akozwe muri gahunda ya VUP umurenge. Muri iyo mirenge hari ukuzamuka k’umusaruro uva ku buhinzi ku buryo bugaragara cyane cyane  mu bihingwa byatoranyijwe guhuzwa mu karere nk’ibishyimbo n’ibigori.

Mbarushimana, umuhinzi wo mu Murenge wa Nemba ashimangira ko amaterasi y’indinganira azabagirira akamaro kuko aho yakozwe byatumye bongera umusaruro ndetse banabona ubwatsi bw’amatungo.

Incoming search terms:

  • gufumbira ubutaka

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>