Rubavu: AEE igiye gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga
Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa AEE watangije umushinga ugamije iterambere ry’ubuhinzi muri aka karere ka Rubavu, ikigamijwe akaba ari ugufasha abahinzi kubona inyungu zituruka mubuhinzi kurenza guhinga ibibatunga ahubwo bagashobora guhinga bateganya gusagurira isoko.
Nubwo u Rwanda rufasha abahinzi gukoresha inyongeramusaruro no guhinga bijyanye n’igihe, benshi mubahinzi ntibarahindura imyumvire ngo batangire guhinga bagamije kugurisha ahubwo ngo bashaka kwihaza mu biribwa.
Nsengiyumva Buntu Ezechiel umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu avuga ko kimwe mubibazo ubuyobozi bw’akarere bufite ari uguhindura imyumvire y’abaturage bakareka ubuhinzi bwa Gakondo ahubwo bagakora ubuhinzi bw’umwuga.
Buntu avuga ko abaturage bagifite imyumvire yo kwihaza mu biribwa mu gihe bagomba gukora ubuhinzi bw’umwuga bubatunga kandi bukabinjiriza umutungo nk’abandi bakora imyuga bose.
Kuba akarere ka Rubavu gaturiye umupaka wa Congo, ngo ni amahirwe yo kubona isoko ry’umusaruro ariko benshi bataramenya agaciro kabyo, ikibazo akaba ari uburyo bwo koherezayo ibyo bicuruzwa kuko hari nabahinga bikangirikira mu mirima cyane cyane nk’imboga.
Ndakaza Claude umukozi w’umushinga w’abaholandi SNV avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko akarere ka Rubavu gafite amahirwe yo gutera imbere mugihe abaturage bayakoresheje neza hagendewe kubutaka bwiza gafite hamwe no kugira amasoko.
Uyu mushinga watangijwe ukazafasha abaturage kubona inyongera musaruro no kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore kugurisha badahenzwe.
Kimwe mubizafasha abaturage gukora ubuhinzi bw’umwuga ni uguhitamo ibihingwa bahinga bibafitiye isoko bakabihinga bagamije guhaza isoko, bikagerwaho hakoreshejwe inyongera musaruro, mbere yabyose umuturage akaba abanza akumva ko adahinga ashaka ibimutunga gusa ahubwo ateganya gusagurira isoko.
Shortlink:




