Rulindo: Abahawe indogobe baravuga ko zikeneye ibikoresho ngo zibashe gukora.

Abahawe indogobe baravuga ko zikeneye Rulindo: Abahawe indogobe baravuga ko zikeneye ibikoresho ngo zibashe gukora.

Bamwe mu baturage bahawe indogoba mu karere ka Rulindo, baravuga ko kuzorora byoroshye. Bakaba bavuga ko hari bamwe bavuga ko zishobora kuba zirushya ,ngo si ko bimeze.

Indogobe zahawe bamwe mu baturage mu karere ka  Rulindo kuri ubu zatangiye gukora iwe n’imwe.Izi ndogobe ahanini zahawe imiryango y’abapfakazi ba jenoside ,mu rwego rwo kubafasha mu mirimo imwe n’imwe igomba ingufu.

Gusa ngo hari inzitizi zikigaragara nko kuba hakiri ibikoresho bikenewe kugira ngo zibasha gukora imirimo yose

Kuri ubu ariko ngo hari ibikoresho zimaze kubona, birimo isuka yo guhingisha,ariko ngo ntihagije yonyine kuko kugira ngo zibashe gukora byose zigikeneye n’ibindi birimo n’igare ryo kwikoreramo imizigo.

Bamwe muri aba  baturage bahawe kuri izi ndogobe,bavuga ko basanze iri tungo ari itungo ryiza,ngo kuko no kuzorora basanga bitavunanye ,bavuga ko  uzigereranije n’inka wasanga inka ari zo zigoye cyane.

Indogobe ngo irarisha ,ikindi ngo ni uko niyo uyahiriye ari yo ubwayo iza ihetse ubwatsi bwayo,kandi n’ayandi matungo akaboneraho.

Murengerantwari Sildio,avuga ko izi ndogobe zishobora kuruhura umuhinzi mworozi zimufasha mu kazi ka buri munsi,ngo ntizinanirwa icyangombwa ni ukuzigaburira ubundi zikanywa n’amazi hanyuma zigakora.Gusa ngo imbigamizi bafite ni uko nta bikoresho bihagije zifite.

Yagize ati”indogobe ni itungo ryiza ntago zirushya n’uko abenshi babyibwira,irya ibyatsi gusa irya byinshi kuko nayo iba yakoze cyane.Indogobe nizimara kumenyera guhinga zikabona n’ibikoresho zizabasha kuruhura abahinzi.Iyo yariye yahaze irakora cyane.”

Samuel Munderere,umukozi wo mu mushinga w’abongereza survivors found ukorera mu Rwanda utera inkunga amashyirahamwe  y’abacitse ku icumu,ari nawo watanze izi ndogobe,avuga ko zahawe abapfakazi ngo zijye zibafasha nko kubavomera amazi,kwahira ubwatsi bw’amatungo n’ibindi.

Yagize ati”Indogobe zahawe abatishoboye bacitse ku icumu ngo zijye zibafasha mu mirimo yabo ,icyo basabwa ni ukuzifata neza kugira ngo zibashe kubafasha .”

Akomeza avuga ko ku kijyanye n’ibikoresho bikibura ,abazihawe nabo bashobora kubyigurira bidasabye ko uwazibahaye yabagurira n’ibikoresho.

Izi ndigobe ngo zishobora kurya ibiro 50 by’ibyatsi n’ibiro 2 bya sondori(ibyo kurya by’amatungo)

Uyu mushinga w’abongereza ngo watanze indogobe zigera kuri 40,mu gihugu hose naho mu karere ka Rulindo hatanzwe indogobe 8.

Incoming search terms:

  • itungo ryiza
  • NUMBER OF RWANDESE THAT DEPEND ON AGRICULTURE 2013

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>