RUSIZI: BARASABWA KONGERA UMUSARURO W’UMUCERI

Mu gihe abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama ho mu Karere ka Rusizi basabwa kongera umusaruro w’umuceri ukava kuri toni 4 ukagera kuri toni 8 kuri hegitari,  abahinzi bavuga ko hakiri imbogamizi bagihura nazo zirimo amazi make yo kuhira umuceri, imbuto zishaje ndetse n’ifumbire itinda kubageraho. Kuri izi mbogamizi umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’iburengerazuba, Nuwumuremyi Jeanine avugako ibi byose bagiye kubikemura bafatanije n’ababahinzi muri ik igihembwe cy’ihinga kirimo gutegurwa.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga uturere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse icyo gihe akaba yaranasuye abahinzi b’Umuceri bo muri iki gishanga mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 yagaragarijwe ko uruganda rwa SODAR rwonyine rushobora gutonora toni 20 mu gihe cy’amasaha 24.

Icyo gihe bamugaragarije ko kubona uwo musaruro bikiri ikibazo kuko umuhinzi w’umuceri muri iki kibaya agisarura toni 4 kuri hegitari, aha nyakubahwa Perezida wa repubulika akaba yarasabye ababahinzi kongera umusaruro kuko hafi ya 40% by’umuceri ukoreshwa mu Rwanda uturuka mu mahanga.

Ubwo twanyarukiraga muri ikikibayatariki 15/2/2013, aba bahinzi badutangarije ko bagifite imbogamizi zituma batabasha kongera umusaruro, zirimo amazi yo kuhira umuceri, amafumbire abageraho atinzi n’izindi

Izi mbogamizi ariko ngo nubwo ziriho ngo hari n’ingamba zafashwe kugirango uyu musaruro uboneka muri iki kibaya cya bugarama wiyongeraho ngo abahinzi bagomba kubanza kubigiramo uruhare rufatika babungabunga ibikorwa remezo biri mukibaya ikindi ngo ni uko abayobozi b’amakoperative y’abahinzi bagomba gusobanurira abahinzi uburyo bw’imikoreshereze y’imbuto kimwe n’ifumbire nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB mu ntara y’uburengerazuba, Nuwumuremyi Jeanine.

Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri kingana na ha 1650 kikaba gihingwa mo ubwoko bw’umuceri wa Basmati, Nerka, Irri n’ubundi.

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>