Yinjiza arenga ibihumbi 400 ku kwezi kubera koza ibirayi

m_Yinjiza arenga ibihumbi 400 ku kwezi kubera koza ibirayi

Umugore witwa Mukankusi Josephine, utuye mu karere ka Musanze avuga ko abasha kugemura byibura toni eshanu z’ibirayi byogeje neza mu mujyi wa Kigali, maze akabigurisha ku giciro gisumbye igisanzwe, ku buryo nibura yunguka amafaranga 20 ku kilo kimwe.

Uyu mugore uvuga ko yabanje kuba umuhinzi w’ibirayi, nyamara agasanga uyu mwuga utazabasha kumugeza aho yabashaga kugera. Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye no kongerera agaciro umusaruro uturuka k’ubuhinzi, uyu mugore yatangiye koza ibirayi.

Ati: “Natekereje uburyo nakongerera agaciro ibirayi, maze nkajya mbigemura bisa neza kandi ari ibirayi byiza, maze nanjye nkagira icyo nsigarana”.

Uyu mugore avuga ko adafata ibirayi bibonetse byose, ahubwo ngo yita  kubirayi biba byeze neza kandi bikomeye, kugirango bibe ari ibirayi binini bizabasha gukoreshwa mu mahoteli atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

Ati: “Njye mvugana n’umuhinzi nkazamugurira umusaruro we, akirinda kubisarura bitarera, akarindira bikageza ku mezi ane yuzuye akabone kubikura”.

Mukankusi, avuga ko bitewe n’aka kazi akora, abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 400 buri kwezi, amafaranga atabasha kwinjiza ubwo yari akiri umuhinzi usanzwe w’ibirayi, cyakora ngo hari imbogamizi agenda ahura nazo.

Ati: “Ibirayi nkenera ntabwo ari ibirayi bibonetse byose. Ni ibirayi binini biba bimaze amezi ane m’ubutaka. Abahinzi bamwe ntabwo babasha kwihanganira iki gihe cyose bakabisarura bitarera kubera ubukene bakajyana ku isoko. Ibi rero bituma ntabona umusaruro uhagije ».

Uyu mugore ntabwo inyungu akura muri aka kazi ariwe gusa zigirira akamaro, kuko ngo n’abahinzi agurira nabo abahera ku giciro gitandukanye n’icyo aband ibari gutanga ku isoko, kuko baba barabihinze igihe gihagije.

Ati : « Niba abandi bari kugura ikiro cy’ibirayi ku mafaranga 100 njye nzamuhera ku mafaranga 130 kubera ko aba yarihanganye icyo gihe cyose kugirango byere neze ».

Uko yoza ibirayi

Mukankusi hamwe n’abo bafatanya, bajya mu murima w’umuhinzi bafitanye amasezerano, yamara gukura bagahita bamugurira ibirayi bakabijyana aho batunganyirije kubyoza aho bakoresha intoki kugeza ubu, gusa ngo barateganya no kuzatangira kwifashisha ikoranabuhanga.

Iyo amaze kubyoza bikeye, abijyana ku rutara rufite imyenge. Aha niho ibirayi bitoya bihita bitakara hasi, bityo ntibibe byemerewe gupfunyikwa ngo bijyanwe ku isoko nk’ibirayi byiza.

Si ibi biguye hasi gusa bitemererwa gupfunyikwa ngo bijye ku isoko, kuko n’ibirayi byakomeretse bitemererwa hamwe n’ibirayi byakobotse, kuko ngo kiba ari ikimenyetso cy’uko icyo kirayi kiteze neza.

Nyuma yo kubyoza, kubitoranya no kubyumutsa, ibi birayi bipfunyikwa mu mifuka yabugenewe y’ibiro 5 ndetse n’ibiro 10 bigahita bijyanwa ku isoko, aho bishobora kumara amezi agera kuri 3 mu bubiko bitarakoreshwa kandi bitarononekara kuko ngo biba ari ibirayi byujuje ubuziranenge.

Mukankusi avuga ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rugifite byinshi abantu bakora kandi bakiteza imbere, cyane cyane mu bijyanye no kongerera agaciro umusaro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ngo abantu bahugukire kureba icyo bakora ngo biteze imbere.

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>