Home » Archives by category » Weather

Ruhango:  Hegitari 1000 z’imyumbati ntizigihinzwe kubera indwara ya Kabore

\ \ \

Ruhango:  Hegitari 1000 z’imyumbati ntizigihinzwe kubera indwara ya Kabore

Mu mihigo y’akarere ka Ruhango ya 2014-2015, bari karahize ko bazahinga igihingwa cy’imyumbati ku buso bungana na hegitari 14000, ariko kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Kabore bwibasiye imyumbati, hegetari zari guhingwaho imyumbati zaragabanutse zigera kuri hegitari 4000 gusa. Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hagombaga guhingwa izi hegitari umusaruro abaturage babonaga ukarushaho kwiyongera […]

Rulindo: abahinzi bahangayikishijwe n’imvura igwa  nabi.  

\ \ \ \ \ \ \

Rulindo: abahinzi bahangayikishijwe n’imvura igwa  nabi.  

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rulindo ngo bahangayikishijwe n’imvura igenda igwa nabi kuburyo bukabije bakaba bavuga ko bishobora gutera ingaruka ku musaruro wabo muri iki gihe. Nk’uko abahinzi babivuga ngo ubusanzwe babaga bategereje imvura nibura mu mpera z’ukwa munani zishyira intangiriro z’ukwa cyenda,bityo bakabona guhinga imyaka yabo ikera neza,none ngo yaguye itinze kandi […]

Gakenke: Babona imvura imaze iminsi igwa idakwiye kubapfira ubusa

Gakenke: Babona imvura imaze iminsi igwa idakwiye kubapfira ubusa

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ubwo imvura yatangiraga kugaragara mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke ngo bamwe mu bahinzi babona badakwiye kuyipfusha ubusa kuko bavuga ko nubwo bahita batangira guhinga nta mpungenge bafite z’uko imyaka yabo ishobora kuzangirika. Ngo kuba imvura yaratangiye kugwa kare kandi nubundi igihe basanzwe bahingira gisa nk’aho cyegereje, ngo […]

Ngoma: Abahinzi batangaza ko kuba izuba ryaka kare bibatera igihombo kinini

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Ngoma: Abahinzi batangaza ko kuba izuba ryaka kare bibatera igihombo kinini

Abahinzi  bo mu karere ka Ngoma batangaza ko kuba izuba ryaka kare bibatera igihombo umusaruro bari biteze ntuboneke. Urwego rushinzwe ubuhinzi muri  ngoma rwo rutangaza ko hari hatangiye gahunda yo guhangana n’iki kibazo cy’izuba ariko hagikenewe izindi mbaraga cyane mu kuhira hakoreshejwe amazi arimo ay’ibiyaga biri muri aka karere. Mu karere ka Ngoma harimo ibiyaga […]

Burera: Ngo umuganura usanze bafite umusaruro udahagije ariko bawushimira Imana

\ \ \ \ \ \ \

Burera: Ngo umuganura usanze bafite umusaruro udahagije ariko bawushimira Imana

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko umuganura w’umwaka wa 2014 usanze batarejeje bishimishije kubera izuba ryavuye kare rigatuma imyaka idakura neza. Ngo nubwo ariko bafite umusaruro mucye barawishimira bagashimira n’Imana yawubahaye. Tariki ya 01/08 mu Rwanda hose bizihiza umunsi w’umuganura.  Umuganura w’umwaka wa 2014 ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura inkingi yo […]

Huye: Nyuma yo kwiyegereza amazi yo kuhira imusozi, ngo ubu icyo bakeneye ni ibigega biyabika

\ \ \ \ \ \ \ \

Huye: Nyuma yo kwiyegereza amazi yo kuhira imusozi, ngo ubu icyo bakeneye ni ibigega biyabika

Abaturage bo ku gasozi ka Nyamabuye, mu mudugudu w’Akarambo ho mu Murenge wa Maraba, akarere ka Huye, babashije kwigereza amazi yo kuhira imyaka imusozi. Ubu bifuza uwabaha ibigega kibika ajya apfa ubusa , byanababashisha kuhira ahantu hanini kurusha ahasanzwe. Ubundi, aya mazi bayagejeje imusozi bifashishije impombo bagenda bungikanya. Bayita amazi ya Tewojene kubera ko uwitwa […]

Rusizi: Abaturage barasabwa guhangana n’ingaruka y’izuba ryacanye rikangiza imyaka

Rusizi: Abaturage barasabwa guhangana n’ingaruka y’izuba ryacanye rikangiza imyaka

Hagamijwe kurebera hamwe uko igihembwe cy’ihinga cya 2014 B cyagenze no gufata ingamba z’igihembwe kizakurikiraho ,abayobozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge yose yo mu karere ka Rusizi barasabwa gukangurira abaturage kujya bitabira gukurikiza inama bahabwa zirebana no kubahiriza amabwiriza y’igihe cy’ihinga kuko ngo abatarayakurikije bagize ingaruka zikomeye muri iki gihembwe cy’ihinga nubwo abagerageje kuyashyira mubikorwa ngo […]

Kayonza: Bamwe mu baturage ngo bashobora kuzagira ibibazo by’inzara kuko izuba ryangije imyaka ya bo ku buryo bukomeye

Kayonza: Bamwe mu baturage ngo bashobora kuzagira ibibazo by’inzara kuko izuba ryangije imyaka ya bo ku buryo bukomeye

Izuba ryinshi ryavuye muri imwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza muri iki gihembwe cy’ihinga ryangije imyaka abaturage bari barahinze ku buryo bukomeye. Ibi ngo biteye impungenge kuko abaturage b’ako karere by’umwihariko abo mu bice bikunze kwibasirwa n’izuba bashobora kuzagira ibibazo by’inzara. Imirenge ya Murundi, Ndego, Murama, Mwili na Kabare yo muri ako karere ni yo […]

Gakenke: Abahinzi barashishikarizwa gushoka ibishanga

Gakenke: Abahinzi barashishikarizwa gushoka ibishanga

  Mugihe igihembwe cy’ihinga C kigeze, abahinzi bo mu Karere ka Gakenke barashishikarizwa gushoka ibishanga kugirango bazashobore guhanga n’inzara ikunda kuranga ibihe by’impeshyi turimo kujyamo. Abahinzi rero bakaba basabwa gufata ibishanga neza babihinga kuko aribyo byonyine bigomba kuzabafasha muri cya gihe abazaba batabikoresheje neza bazaba barimo guhura n’ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije. Umukozi ufite ubuhinzi […]

Kamonyi: Kutagira amazi ku gishanga cya Bishenyi kandi n’imvura yarahagaze, biteye impungenge ku musaruro uzavamo

Kamonyi: Kutagira amazi ku gishanga cya Bishenyi kandi n’imvura yarahagaze, biteye impungenge ku musaruro uzavamo

Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi gihuza imirenge ya Runda na Rugarika, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izuba ryacanye hakiri kare; bikaba bizatera imyaka ya bo kurumba kuko ngo n’amazi bategeganyaga kuvomereza agomeye. Iki gishangwa cya hegitari zisaga 50, gihingwamo na Koperative ubumwe igizwe n’abanyamuryango barenga 450; mu gihembwe cy’ihinga 2014B bakaba baragihinzemo imbuto y’ibishyimbo n’iya Soya. Ngo […]

Page 1 of 11123Next ›Last »