abahinzi borozi bahagarariye abandi mu karere ka ngororero bari mu rugendo shuri hirya no hino mu gihugu

 

Abahinzi borozi 13 bahagarariye bagenzi  babo bo mu mirenge igize Akarere ka Ngororero bari mu rugendo shuri hirya no hino mu gihugu.  Babifashijwemo  n’umushinga  utera inkunga aborozi b’amatungo magufi APEL  basuye ikigo cyitwa  SOLIDARTE  TUNGA giherereye mu karere ka  Gisagara , umurenge wa Ndora  akagari ka Dahwe.

Umuyobozi w’icyo kigo Bizimana Yusitini yabasobanuriye uburyo borora ingurube bya  kijyambere kandi kuburyo bworoshye. Yabasobanuriye ko ubwo bworozi bushingiye ku nkingi  5  arizo kumenya guhitamo ubwoko bwiza bw’ingurube, kuziha igaburo ryiza kandi risukuye, kwita ku buzima bwazo, kumenya kuzikurikirana umunsi kuwundi no kuzishakira isoko.

Bwana Bizimana yeretse abahinzi borozi bo mu Karere ka Ngororero badakwiye kuvunika bashakashaka ibiryo by’ingurube bikungahaye ku ntungamubiri kandi babifite hafi y’iwabo ndetse rimwe na rimwe mu ntanzu z’urugo. Ibyo ni ibiti nka caliandra, moringa, kana, kimbazi ndetse n’ibumba riboneka mu bishanga cyangwa inombe  itukura, n’amagufa aboneka  hirya no hino ku mabagiro.

Ibyo byose biboneka ku buryo butagoye kandi iyo ubigaburiye ingurube zitanga umusaruro ushimishije. Ikindi abahinzi borozi ba Ngororero basobanuriwe nuko buri itungo rigomba kugira ifishi yerekana umwirondoro n’ imibereho yaryo  n’uburo ryagiye ritanga umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka ngororero wungirije   ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel wari uherekeje iryo tsinda ry’abahinzi borozi yashimiye ikigo Solidarite Isonga uburyo gihugura abaje bakigana kandi kikanoroza abaturage bacyegereye ndeste n’abakure dore ko kimaze koroza abagera kuri 488 mu gihe gito kimaze kivutse.

Bwana mazimpaka yanashimiye umushinga APEL n’abatekinisiye bawo mu karere ka Ngororero uburyo bamaze guteza imbere abaturage babaha amatungo bakanabubakira ibiraro ibyo byose bigatuma umusaruro w’ibihingwa wiyongera ndetse n’imirire ikarushaho kunoga.

Nyuma yo gushira amatsiko ku bworozi bw’ingurube abahinzi borozi ba Ngororero bafashe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye mu rugendo shuri baniyemezako bazabisangiza bagenzi babo baserukiye. Nyuma yo gusura amajyepfo abahinzi borozi b’Akarere ka Ngororero berekeje mu majyaruguru mu turere twa Rurindo na Gicumbi aho basuye nanone ubworozi bw’ingurube bwa Furere Siriro na Mwumvaneza Yohani.

Biboneye ko ingurube ishobora gutanga umusaruro w’inyama nk’uwinka ya kijyambere.  Mwumvaneza yatanze ubuhamya ko yagurishije ishashi y’ingurube amafaranga ibihumbi Magana ane na bibiri (402.000frw). Mwumvaneza yasobanuriye bagenzi be ko ingurube yorora uretse kumuha amafaranga atubutse  n’ifumbire  zimuha n’ingufu za biogaz. Abari mu rugendo shuri biboneye uburyo isuku ari urukingo rw’indwara nyinshi z’amatungo.


 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>