RWANDA | RUSIZI: ABATURAGE BARISHIMIRA UMUSARURO BAKESHA TUBURA

RWANDA | RUSIZI  ABATURAGEkuri uyu wa 25 Nyakanga, 2012 abahinzi bakorana n’umuryango witwa TUBURA barishimira intambwe bamaze gutera. Tubura ni umuryango ukorana n’abahinzi ugamije kugeza abahinzi kw’iterambere rirambye ni muri urwo rwego uyu muryango ubafasha kubagezaho ibyangombwa bikenerwa mubuhinzi kugirango umusaruro uzabashe kubageraho ari mwinshi bityo ubashe kubateza imbere. bimwe mubyo Tubura igeza kubahinzi ni inyongeramusaruro ariyo ifumbire, imbuto z’indobanure no kugira inama abahinzi z’uburyo bagomba kuvugurura ubuhinzi bava mubuhinzi bwa Gakondo binjira mubuhinzi bw’umwuga bujyane n’igihe isi iri kuganamo.

Umuryango TUBURA uguriza abaturage b’abahinzi bakorana nawo inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure kuburyo buri muhinzi wese wagujijwe yishyura hashize amezi atandatu imyaka yahinze imaze kwera neza. gusa akarusho kabayeho ubu ni uko abakozi ba TUBURA bo mu karere ka Rusizi bahuye n’abanyamuryango babo kugirango bishimire hamwe kubyo bamaze kugeraho mumyaka icumi uwo muryango umaze ukora .

Mu kiganiro twagiranye nabamwe mubaturage bakorana na TUBURA batangaza ko umusaruro wabo wikubye incuro nyinshi.

Nyiranzeyimana Florence yadutangarije ko amaze kuba umuhinzi ntangarugero kuko ngo yezaga ibiro ijana none aho yayobokeye umuryango TUBURA yeza ibiro Magana arindwi by’ibishyimbo.  naho Ngabonziza nawe w’umuhinzi avuga ko ubu amaze kubaka akaba ateganya kugura ipikipiki yo kumwunganira mubikorwa bye abikesha inyungu akuye mumusaruro byose bikomoka kumikoranire myiza na TUBURA.

Kanyemera Jean pierre, umuyobozi wa TUBURA mu karere ka Rusizi arashimira abahinzi bakurikije inama bahawe kuko ngo asanga umusaruro bejeje uri kubavana mubukene aho ngo basigaye bihaza mubiribwa bagasagurira n’amasoko aha yanashimiye uburyo bakorana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuko bubafasha gushyira mubikorwa inama abahinzi bahabwa dore ko ikigamijwe ari ukugirango umuhinzi agire agaciro mubuhinzi bwe kimwe n’undi ukora umwuga uwo ariwo wose.

Mu gusoza ibyo biganiro abahinzi bitwaye neza bahawe amatungo magufi, amatelephone ndetse na zamatora zo kuryamaho.Umuryango TUBURA mu karere ka Rusizi watangiye mumwaka wa 2009 kugeza ubu ukorana n’imiryango ibihumbi mirongo itanu nakimwe mu turere tugera kuri 6 ukoreramo .

 

 

Incoming search terms:

  • tubura

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>