Rwanda | Kamonyi: Abahinzi 65 bahembewe kwita kuri Kawa za bo

Abahinzi ba kawa b’indashyikirwa, bo mu murenge wa Kayumbu ho mu karere ka Kamonyi, bashyikirijwe ibihembo. Uruganda rutunganya kawa rwo mu murenge wa Kayumbu rukaba rwabatangarije ko  kwita kuri Kawa ya bo, byatumye baza ku mwanya wa 7 mu marushanwa ya kawa nziza ku rwego rw’igihugu.

Ibyo byabaye tariki 27/7/2012, ubwo abahinzi   bahawe igihembo n’uruganda rwa Kayumbu rutunganya ikawa, bagera kuri 65. Bavuga ko iki gihembo kigiye kubatera imbaraga zo kurushaho gukorera neza kawa ya bo.

Twagirimana Martin, wabonye igihembo cya mbere cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 75, atangaza ko bagiye kurwanira ishyaka kawa yabo, bayitaho uko bikwiye.

Aragira ati”abagoronome b’umurenge n’abanyamabanga nshingwabikorwa bungirije mu tugari baradufasha bakatugira inama”. Ngo kugirango ikawa ibe nziza ni uko  umuhinzi ayitaho, akayisasira, agakuramo ibisambo, yasaza akayisazura, akazitera imiti yica udusimba, ukamenya kuyisarura yeze kandi ukayijyana ku ruganda umaze gukuramo ibihuhwe.

Abo bahinzi ariko basaba NAEB (ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga), kuzajya kibagezaho umuti wica udukoko hakiri kare  kuko hari igihe utinda bigatuma udukoko twangiriza ikawa ya bo.

Ngo baracyafite imbogamizi z’udusimba tuza muri kawa z’ibitumbwe tukazipfumura, ubwo zigahita ziba ibihuhwe; nk’uko Nkurikiyinka Joel abivuga.

Ku ruhande rwa NAEB, Dr Gatarayiha Celestin, asaba aba bahinzi kurushaho kwita ku ikawa ya bo kandi bakongera n’ubuso buhingwaho ikawa. Naho kubirebana n’inyongeramusaruro ubuyobozi bwa NAEB burateganya kwegereza inganda zitunganya ikawa inyongeramusaruro kugira ngo abahinzi bajye bazibonera hafi.

Mu nganda 189 zari zitabiriye amarushanwa ya kawa muri Cup of Exellence 2011, uruganda rwa Kayumbu rwaje ku mwanya wa karindwi. Mu rwego rwo gushimira abahinzi bakaba bahembye abagera kuri 65, uwa mbere yahembwe  ibihumbi 75;  mu gihe uwahembwe make, yahawe agera ku bihumbi 32 by’ amafaranga y’u Rwanda.

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>