Rwanda | Nyabihu: mu karere ka Nyabihu hakozwe umuganda udasanzwe ku misozi imanukaho isuri

Nyabihu mu karere

Umuganda udasanzwe wakorewe mu kagari ka Cyamabuye mu murenge wa Karago, mu rwego rwo kurwanya isuri yamanukaga kuri iyo misozi ikangiza ibidukikije birimo imyaka,umugezi wa Nyamukongoro ndetse n’ikiyaga cya Karago

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2012,mu karere ka Nyabihu hakozwe umuganda udasanzwe mu rwego rwo gukumira isuri imanuka ku misozi ikiroha mu migezi ikayangiza ndetse ikangiza n’aho iyo migezi yisuka by’umwihariko mu kiyaga cya Karago.

Uyu muganda udasanzwe ukaba wabereye ku misozi ya Cyamabuye mu murenge wa Karago ari nawo uherereyemo ikiyaga cya Karago cyari cyarangijwe mu myaka ishize n’isuri gikama igice kigera kuri ha 10 ku buso bwa ha 100 cyari gifite nk’uko ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu Karambizi Benjamin yabidutangarije.

Iyi suri ikaba yaraterwaga ahanini n’amazi  yamanukanaga kuri iyo misozi n’ubutaka,akiroha mu mugezi wa Nyamukongoro wegereye iyo misozi yakozweho umuganda ndetse nawo ukaroha ibyo bitaka by’isuri mu kiyaga cya Karago bityo kigasibama,amazi yacyo akaba mabi n’ubujyakuzimu bwacyo bukagabanuka bitewe n’itaka ryirundagamo.

Mu ijambo rye, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela, yibubukije ibyakozwe byose mu kubungabunga ikiyaga cya Karago ubu cyasubiranye amazi cyahoranye. Yongeyeho ko kubungabunga imisozi imanukaho amazi n’isuri byangiza imigezi n’ikiyaga,ari ukwita ku bidukikije kuko ya mazi atazongera kwangiza imigezi ku misozi nihaba harwanije isuri.

Yasabye abaturage kwitabira kurwanya isuri ku misozi no mu ngo zabo,buri wese akumva ko ari ibye kuko ariho ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije nk’imigezi,ibiyaga,imisozi,amashyamba n’ibindi muri rusange bizaba bibungabunzwe. Yongeyeho ko ibyo bifitiye umumaro rusange abaturage bose kuko ubutaka nk’umutungo kamere ari bwo bubatunze ari nayo mpamvu bakwiye kubufata neza uko bishoboka kose. Yongeyeho ko bubungabunzwe neza byabafasha kububyazamo umusaruro w’ubuhinzi ukenewe,bikabafasha kugera ku iterambere rirambye  ndetse no kw’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Gahunda y’umuganda udasanzwe mu kurwanya isuri ikaba yarifujwe na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi,icyigamijwe akaba ari ugukumira isuri n’ingaruka zayo mu Rwanda. Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo abaturage bakaba bafata umunsi umwe mu minsi y’imibyizi bagakora umuganda wo kurwanya isuri aho ukenewe. Mu karere ka Nyabihu,uyu muganda ukaba wabereye mu murenge wa Karago mu kagari ka Cyamabuye mu mudugudu wa Muderi ahakunze kuboneka isuri ku misozi yahoo nk’uko Ruzindana Anastase umuyobozi w’uwo mudugudu yabidutangarije.

 

Incoming search terms:

  • umuganda au rwanda

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>