Rwanda | Ruramira: Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyeganyege babonye umusaruro ushimishije

Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyeganyege babonye umusaruro ushimishije

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Kanyeganyege mu murenge wa Ruramira wo mu karere ka Kayonza bavuga ko babonye umusaruro ushimishije mu gihembwe cy’ihinga gishize. Ibyo ngo babikesha gukurikiza inyigisho bahawe n’abayobozi mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’umuceri.

Kwiyongera k’umusaruro w’umuceri wera mu gishanga cya Kanyegenyege ngo byagize ingaruka nziza ku bantu benshi, uhereye kuri ba nyir’umuceri, abakozi bawurinda n’abaturage muri rusange. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko igiciro cy’umuceri cyagabanutse ugereranyije no mu bihembwe by’ihinga byabanje nk’uko umuturage witwa Nyiraminani abivuga.

Agira ati “Ubu ntitugikubitira abana kuryama nk’uko byahoze kubera ko tubona umuceri ku giciro cyiza, tugize Imana bikazakomeza kugenda nk’uko byagenze ubu ngubu twabaho neza cyane”

Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyeganyege bavuga ko bagiye basobanurirwa n’abagoronome ibyiza byo guhinga umuceri ku buryo bwa kijyambere, izo nyigisho zikaba ari zo bakesha kubona umusaruro ushimishije. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira, Mukunzi Athanase asaba abaturage gukurikiza inama bagirwa n’abayobozi kuko ziba zigamije kubateza imbere.

Hari abaturage bajyaga banga gukurikiza gahunda za leta bakeka ko ari igitugu ubuyobozi buba bubashyiraho, ariko iyo babonye ko izo gahunda zatanze umusaruro ushimishije bituma bagirira icyizere abayobozi nk’uko umuturage wo mu murenge wa Ruramira witwa Karenzi Ferdinand abivuga.

Uretse abahinzi bo mu gishanga cya Kanyegenyege, abahinga umuceri mu bishanga bya Rugendabari mu murenge wa Mukarange na Kajevuba mu murenge wa Kabare, bavuga ko babonye umusaruro ushimishije.


 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>