Rwanda : Abahinzi bo muri Musanze baravugwaho kudakoresha ifumbire uko bikwiye

Abahinzi bo mu karere ka Musanze barasabwa kongera uburyo bakoresha ifumbire, kuko iyo ufite imbuto nziza, ugakoresha ifumbire ubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Ibi bikaba byagarutsweho n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu ntara y’Amajyaruguru, bwavuze ko abahinzi bo muri Musanze bakwiye kumenya ko n’ubwo akarere kabo gafite ubutaka bwiza, bakwiye no kubufumbira ngo burusheho kubabyarira umusaruro.

Izamuhaye Jean Claude, ukuriye RAB mu Majyaruguru, kuri uyu wa kane tariki 10/01/2013 yasabye abagoronome b’imirenge, kimwe n’abashinzwe iterambere mu tugari kwegera abajyanama mu by’ubuhinzi mu midugudu bakaganirizwa ibyiza byo gukoresha ifumbire.

Yagize ati: “Akarere ka Musanze ntabwo kari imbere, ntanubwo kanari inyuma cyane, ariko nanone ntabwo gakoresha ifumbire ku buryo yakagombye gukoreshwa”.

Aboneraho gusaba abashinzwe ubuhinzi kuganiriza abahinzi, doreko abanyamusanze bafite ubutaka bwiza kandi bakaba bashoboye, bityo ubukangurambaga bukaba aribwo buzakemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ifumbire rikiri.

Ati: “Iyo ufite imbuto nziza ugakoresha ifumbire, ubona umusaruro mwiza”.

Abashinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze basabwe kandi gushyira mu bikorwa politiki yo kuvugurura urutoki, aho bagomba gutera imbuto y’urutoki igezweho, aho bidashobotse hagaterwa ibindi bihingwa.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>