Rwanda | rusizi : ku nkombo, ibyonnyi by’imyaka byahagurukiwe

Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi/ISAE, hamwe n’abakozi bo mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda/RAB bari mu Murenge wa Nkombo ho mu Karere ka Rusizi mu bushakashatsi ku cyonnyi cy’igishorobwa cyangiza imyaka y’abaturage.

Ubu bushakashatsi buje bukurikira ubundi bwigeze kuhakorerwa nyamara abaturage bakaba bavuga ko ntacyo bwabamariye ariyo mpamvu basabye aba bashakashatsi gukora uko bashoboye bakabakiza iki cyonnyi gituma batakigira umusaruro.

Iki gishorobwa ngo kijya mu mizi ya buri gihingwa cyera muri uyu Murenge wa Nkombo uri mu Kiyaga cya Kivu rwagati maze kikararika nkuko abaturage bahatuye babigaragarije aba bashakashatsi aho bavuze ko iki gishorobwa kigaragara cyane cyane mu gihe cy’imvura

Kuri iki gishorobwa hiyongeraho akandi gasimba kajya mu mizi y’insina zikuma nkuko bakomeza babivuga

Aba baturage bakomeza bavuga ko bamaranye igihe kitari gito ibi byonnyi ari nako ubushakashatsi butandukanye bukorwa nyamara ntibabone ikivamo. Kuri izi mpungenge z’abaturage, Nuwumuremyi Jeanine uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ubu noneho ibyo byonnyi byahagurukiwe

Uretse aba baturage n’Ubuyobozi bw’Akarere buhanze amaso ibizava muri ubu bushakashatsi. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ufite ubukungu mu nshingano ze Habyarimana Marcel avuga ko iki cyonnyi kiramutse kiranduwe umusaruro wakwiyongera

Mu gihe aba baturage baburiye mu Kivu bakaburira no mu buhinzi umuntu yatekereza ko bashakishiriza mu bworozi. Nyamara nabwo si shyashya kuko muri uyu Murenge habarurwa inka 300 gusa ku baturage basaga ibihumbi 19 nkuko ubuyobozi bwabo bubitangaza. Gusa RAB ivuga ko iteganya kurandura iki cyonnyi ikoresheje uburyo bwakoreshejwe muri Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo umusaruro ukongera kuboneka.

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>