Gicumbi – ifumbire ya D.I Grow izabafasha kongera umusaruro w’ibitoki

Gicumbi – ifumbire ya D.I Grow izabafasha kongera umusaruro w’ibitoki

Ifumbire ya D.I Grow

Ifumbire ya D.I Grow igiye kujya ikoreshwa mu gufumbira insina mu karere ka Gicumbi aho izabafasha kongera umusaruro w’ibitoki.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean chrisostome avuga ko uburyo bwo gufumbira imyaka hakoreshejwe ifumbire y’imborera ikoze mu buryo bwa kizungu yitwa D.I Grow, insina y’igitoki ishobora gufumbirwa, hakoreshejwe kuyitera urushinge rw’ifumbire yitwa D.I Grow maze ikera igitoki kinini cyane.

Nzeyimana yakomeje atangaza ko ifumbire bakoresha mu gufumbira ari ifumbire y’imborera isanzwe, ariko ikazabanza gutunganywa mu buryo bwa kizungu.

Iyo fumbire ibanza gushongeshwa hanyuma igatunganywa hakoreshejwe ikoranabuhanga, igahindurwa amazi.

Avuga ko hari ifumbire yo mu buryo  bubiri,  hari ifumbire itukura hari n’ifumbire y’icyatsi kibisi.

Ifumbire y’icyatsi kibisi ikoreshwa mu gihe imyaka yatangiye kumera,  naho ifumbire y’umutuku ikoreshwa ku myaka itangiye kuzana ururabyo no mu gihe cyo kwera, ati “mu gufumbira insina hakoreshwa urushinge kugira ngo iyo fumbire itembere mu mutumba no mu mizi y’insina.”

Avuga ko insina yatewe iyo fumbire, yeraho  igitoke kinini cyane kandi kitagira umukanana, ati “Insina ntiterwa  urushinge rubonetse rwose, buri nsina iterwa urushinge rwayo kugira ngo hatagira insina yanduye indwara runaka hanyuma ikanduza indi.”

Gicumbi – ifumbire ya D.I Grow izabafasha kongera umusaruro w’ibitoki2

Insina yahawe iyi fumbire yera igitoki kinini

Gusa hazabanza habeho guhugura abahinzi b’urutoki uburyo bazajya bakoresha iyo fumbire kugirango bazakore ibintu basobanukiwe neza.

Gufumbira izindi mbuto zo hakoreshwa ubundi buryo butari ubwo gutera inshinge.

Imboga na karoti n’amashu hakoreshwa uburyo bwo kuzimishagiraho iyo fumbire nk’uko wazisukaho amazi.

Iyo fumbire kandi ntacyo yangiza ku butaka ndetse nta n’icyo yangiza ku myaka nk’uko Agoronome Nzeyimana akomeza abitangaza.

Ibindi bihingwa avuga ko bifumbirwa habanje gucukurwa imizi imwe igakatwaho imitwe hanyuma bagasukamo ya fumbire, icyo gihe, ya mizi  bakase  ikurura ifumbire, imwe mizima igakurura amazi yo mu butaka, hanyuma igiti kigakura neza.

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>