Rwanda | Nyamasheke: Abashinzwe ubuhinzi barasabwa kuvugurura igihingwa cy’urutoki.

Rwnada | Nyamasheke AbashinzweMu nama yahuje abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no ku karere ka Nyamasheke ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), tariki 27/7/2012 abashinzwe ubuhinzi mu mirenge basabwe guharanira kuvugurura no gukorera urutoki rukaba intangarugero.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert, yasabye abashinzwe ubuhinzi mu mirenge ko bakwiye gutegura ahantu hakwiye guterwa urutoki bakanareba ahari urudakoreye hakamenyekana, bityo hakazaba ariho bahera baruvugurura.

Basabwe gutangira kuvugurura urutoki muri iki gihe cy’impeshyi abaturage bataratangira guhingamo bityo mu mezi abiri bakaba bagize igikorwa kigaragara bageraho.

Musabyimana Innocent, umuyobozi wungirije wa RAB akaba n’umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yavuze ko akarere gashaka kuba intangarugero mu guteza imbere igihingwa cy’urutoki.

Yasabye ko abakangurambaga b’igihingwa cy’urutoki bakoreshwa bakegera abaturage bakabafasha muri gahunda yo guhinga urutoki, ndetse n’abashinzwe iterambere ry’akagari bahuguwe mu guhinga urutoki bagatanga umusaruro.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko hadakwiye kugaragara urutoki rudakoreye hirya no hino mu karere, inzego z’ibanze zikaba zisabwa guhwitura ba nyirazo mu gihe batazikoreye.

Muri iyi nama kandi bagarutse ku kibazo cy’indwara y’urutoki yitwa kirabiranya iri kugaragara hamwe na hamwe mu karere, abafite ubuhinzi mu nshingano bakaba basabwe gukomeza guhangana nayo barandura insina zose igaragayeho maze zigatabwa.

Iyi ndwara ya kirabiranya ngo nta muti ifite kandi ikaba ifata ubwoko bwose bw’insina bityo kuyikumira ngo idakwira hose bikaba bigomba gushyirwamo ingufu.

 

Incoming search terms:

  • ubuhinzi bw\urutoki

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>