Rwanda | Gatsibo: Barashishikarizwa gushora umusaruro w’igihingwa cya soya mu ruganda ruyitunganya

 

uruganda rwa Mount Meru Soyco ku gihingwa cya soya

uruganda rwa Mount Meru Soyco ku gihingwa cya soya

Nyuma yo guhiga umuhigo wo guhinga soya ku buso bwa hegitari 2000, Akarere ka Gatsibo karashishikariza abagatuye kongera ingufu mu guhinga icyo gihingwa kugira ngo uruganda rwa Mount Meru Soyco (MMS) rutunganya soya rukayibyaza amavuta rutazagira ikibazo cyo kubura iyo gukoresha.

Twagirayezu Emmanuel ni umwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo avuga ko ubusanzwe igihingwa cya soya kitahingwaga cyane muri ako Karere kubera ko idatanga umusaruro wavamo amafaranga menshi, ahubwo ngo bakundaga kweza cyane amasaka, ibishyimbo n’ibigori, ariko ubu ngo bagiye guhagurukira guhinga soya kuko begerejwe uruganda ruyitunganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise asaba abaturage gushyira imbaraga mu guhinga soya kugira ngo uruganda rutazabura iyo rukoresha, aho agira ati: “Ndasaba abakuru b’Imidugudu, abagoronome n’abaturage muri rusange,  gushyira imbaraga mu guhinga igihingwa cya soya dushishikaye, kuko twabonye uruganda mu karere duhana imbibe ka Kayonza kandi twese rukaba ari urwacu.”

N’ubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu baturage ba Gatsibo bavuga ku buryo butaziguye ko batiteguye guhinga soya kuko itabaha amafaranga menshi. Ibi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yabigarutseho ubwo yasuraga urwo ruganda, aho yasabye abayobozi b’uruganda kutita ku nyungu z’uruganda gusa, abasaba no kuzareba icyateza imbere n’umuhinzi.

Minisitiri Kanimba yavuze ko mbere yo gushishikariza abaturage guhinga soya ku bwinshi, bagomba kubanza kureba niba igiciro bazayibaguriraho cyatuma bashishikarira kuyihinga koko.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu n’imali mu Karere ka Gatsibo,Isaei Habarurema yavuze ko ubuyobozi bw’ako Karere buzakora ubukangurambaga buhagije ku baturage kugira ngo bashishikarire guhinga soya ku bwinshi.

Uruganda Mount Meru Soyco ruracyubakwa, bikaba biteganyijwe ko ruzuzura muri Werurwe umwaka utaha wa 2013.

 

 

 

 

Incoming search terms:

  • mount meru soyco rwanda

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>