Kayonza: Abaturage barashishikarizwa guhinga ibihumyo kuko byabafasha kunoza indyo yuzuye

Kayonza: Abaturage barashishikarizwa guhinga ibihumyo kuko byabafasha kunoza indyo yuzuyeIbihumyo bifite intungamubiri nyinshi ku buryo byafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imirire mibi, nk’uko bivugwa n’abagize ishyirahamwe rikora ubuhinzi bw’ibihumyo mu karere ka Kayonza, Kayonza AgroProgressive Activities (KAPAC).

Abanyamuryango ba KAPAC bamurikiye abaturage uburyo ubuhinzi bw’ibihumyo bukorwa muri gahunda y’imurikabikorwa yabaye mu karere ka Kayonza tariki 06/03/2013, basaba abaturage gushishikarira kubukora kuko butagoye kandi bukaba butanga umusaruro mwinshi.

Abagize KAPAK bahumbika umurama bakawukoramo imigina myinshi y’ibihumyo. Iyo bamaze kubona imigina myinshi, imwe ngo barayihinga indi bakayigurisha ku muntu uwo ari we wese wayishaka akajya kwihingira ibihumyo.

Umugina umwe w’ibihumyo ngo ugura amafaranga 500 y’u Rwanda, ukaba ushobora gusarurwaho ibihumyo byinshi inshuro zigera kuri eshanu utaravugururwa. Ibihumyo bihingwa mu ibase cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora gushyirwamo itaka, ari na ryo rihingwamo umugina weraho ibihumyo.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko batari bazi ko habaho ibihumyo umuntu ashobora guhinga, bakavuga ko bari bamenyereye ibihumyo byimeza ku gasozi.

Gusa bamwe mu bo twavuganye bavuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari bwiza kuko butagoye bitewe n’uko umuntu wahinze ibihumyo adatakaza umwanya munini wo kubyitaho nk’uko bivugwa na Nyirarukundo Therese wo mu murenge wa Mukarange.

Yagize ati “ubu buhinzi ni bwiza cyane ntibutesha umutwe, umuntu yanabwongeraho ku karima k’igikoni bikarushaho kuba byiza”

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>