Kumena ibishingwe ku kigundu cy’insina ngo ntacyo biyimarira

02Abahinzi gakondo bakunze kuvuga ko insina iri hafi y’urugo imererwa neza kubera ko bayimenaho ibishingwe. Semwiza Yohani Damaseni, umufashamyumvire mu buhinzi bw’urutoki utuye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye we uvuga ko kumena ibishingwe ku kigundu cy’insina ntacyo biyimarira.

Semwiza agira ati “Ifumbire igirira akamaro insina ni iri aho ishorera imizi, si iyo bamennye ku kigundu. Ni yo mpamvu mu guhinga insina ku buryo bwa kijyambere ifumbire tuyishyira muri cm 60 uvuye ku nsina dushaka gufumbira.”

Mu gufumbira insina rero, ngo bashushanya igice cy’uruziga (demi-cercle) hafi y’iyo bashaka gufumbira, bagacukura akanogo ka cm 20 z’ubujyakuzimu, hanyuma aka kanogo bakaba ariko bashyiramo ifumbire. Semwiza ati “impanvu ducukura icya kabiri cy’uruziga ntituyizenguruke yose, tuba tugamije gukoresha ifumbire aho ikenewe.”

Ifumbire bamena ku kigundu cy’insina rero ngo ntacyo iba imaze kuko iba itari aho insina zishorera imizi, kandi aho ziyishorera ari ho zikura ibizitunga.

Na none kandi, nk’uko abafashamyumvire babihuguriwemo n’ikigo RAB na bo bakabyigisha bagenzi babo, ngo mu gusasira insina birinda kuzegereza isaso.

Semwiza ati “isaso igarukira muri cm 30   uvuye ku nsina. Impamvu ni uko mu isaso hazamo udukoko twakwangiza insina, nyamara tuba dukenewe mu koroshya ubutaka. Iyo isaso yigiye hirya y’insina rero, utu dukoko dukora umurimo watwo wo koroshya ubutaka ndetse no gutuma isaso ihinduka ifumbire, kandi ntitunangize insina.”

Birumvikana rero ko igihe ibishingwe bimenwe ku nsina byaba birimo n’ibyatsi, biri mu byatuma iyi nsina yangizwa n’udukoko tubizamo bityo insina ikaba yarwara.

Loading…

>>

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>