Rulindo: abahinzi b’indabo mu gishanga cya Yanze baravuga ko umusaruro wabo upfa ubusa.

01Nk’uko bitangazwa n’abahinzi b’indabo bo mu gishanga cya Yanze ku gice cyacyo giherereya ku murenge wa Ngoma wo mu karere ka Rulindo,ngo kuba bahinga indabo zikabapfira ubusa ntibibashimishije habe na gato.

Aba bahinzi bavuga ko bahinga indabo zamara kwera ugasanga babuze abaguzi, ibi ngo bigatuma indabo zibapfira ubusa, kandi baba bazihinze zibavunnye ,mu gihe kandi baba banijejwe kubonerwa isoko n’ikigo cya NAEB.

Bavuga ko mu by’ukuri indabo bahinga zishobora kubatunga n’imiryango yabo, mu gihe bishoboka ko babona isoko. Bavuga ko mu kwezi bashobora gusoroma indabo nibura nk’inshuro enye, ku bwabo ngo basanga zitanga umusaruro uhagije ,ikibazo ngo ni uko nta soko bazigurishirizamo uko zeze nk’uko babyifuza.

Kuba bahinga indabo ngo ni ubuhinzi nk’ubundi,ariko inyungu n’invune bahura nabyo mu kuzitaho ntibihura n’amafranga bazikuramo, kuko ngo usanga iroma rimwe kuri ubu rihagaze hagati y’a mafranga atanu n’arindwi.

Gusa bavuga ko  bibafasha kwitungira imiryango yabo, gutanga ubwisungane mu kwivuza,no  kudasabiriza cyangwa kwiba.

Ikibabaza ngo ni uburyo iyo zeze bazirandurira hasi,ngo kuko ziba zabuze abaguzi hakiri kare zigapfa.Ngo bakaba basanga ubuyobozi nabwo bwakagombye kubashakira amasoko, mu rwego rwo kudapfusha ubusa ibikomoka ku buhinzi.

Ndagijima Prudence,umukozi  w’kigo cy’igihugu gishinzwe kwohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga NAEB ,mu karere ka Rulindo, ushinzwe imbuto, imboga ,n’indabo ,avuga ko isoko rihari n’ubwo ritabonekera igihe.Akavuga ko abahinzi b’indabo bashonje bahishiwe.

Aragira ati”Mbere hari isoko ryo mu gihugu imbere ,abantu baraziguraga ,none ubu isoko ryabaye mpuzamahanga,bituma isoko ritabonekera igihe.Bazigura rimwe mu cyumweru,aho bakenera nibura amaroma ibihumbi icumi. ubu bashonje bahishiwe isoko ryaragarutse.

Akomeza vuga ko igiciro mbere babahaga mafranga make cyane,babaheraga iroma rimwe amafranga atanu.akavuga ko  ubu abaje bazajya babahera ku mafranga 30 iroma rimwe,naho ururabo rumwe rwa saint joseph rukazajya rugurwa kuri 50,n’ubwo ubu bwoko bwa Saint Joseph ngo bukiri buke

Abahinzi bakaba basabwa kudacika intege, no gushora imari mu buhinzi bw’indabo kuko bugira amafranga.

Incoming search terms:

  • indabo mu Rwanda

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>