Rwanda | Nyamasheke: Akarere karashaka kuba intangarugero mu buhinzi.

Rwanda | Nyamasheke AkarereMu nama yahuje ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) tariki 27/7/2012, abafite ubuhinzi mu nshingano zabo ku rwego rw’imirenge yose no ku karere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent, umuyobozi wungirije wa RAB akaba n’umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yasabye abashinzwe ubuhinzi guharanira ko akarere kabo kaba intangarugero mu buhinzi.

Musabyimana yasabye abakozi bafite ubuhinzi mu nshingano ko bakwiye gushyira ingufu muri politiki yo guhuza ubutaka ndetse no kunoza ubuhinzi bw’urutoki ku buryo basasigara ari ikitegererezo mu bandi.

Musabyimana yagize ati: “mureke twiyemeze kuba intangarugero muri gahunda yo guhuza ubutaka no kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki. Mufate ingamba zifatika ndetse hanagaragazwe uruhare rwa buri wese muri iyi gahunda. Aho mukeneye ubufasha mubusabe”.

Yabasabye gukora ubukangurambaga mu baturage ku buryo biyumva muri iyi gahunda bakayigira iyabo kuko ari kimwe mu bizatuma ishyirwa mu bikorwa.

Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe abafashamyumvire mu buhinzi hamwe n’abakangurambaga mu gihingwa cy’urutoki, hamwe n’abakozi bashinzwe iterambere ry’utugari kuko bahuguwe bihagije.

Umuyobozi wungirije wa RAB yaboneyeho kubwira abitabiriye iyi nama ko ubu gahunda yo guhuza ubutaka yashyizwemo ingufu, ikaba igiye gukurikiranwa ngo harebwe niba ibivugwa mu maraporo ari byo biba byarakozwe kandi hakarebwa niba koko bitanga umusaruro uba utegerejwemo.

Ubuhinzi muri rusange bugomba guhabwa imbaraga ngo abaturage babashe gutera imbere nk’uko byavuzwe na Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere.

Yasabye ko hashyirwamo ingufu mu gutegura igihembwe cy’ihinga kigiye kuza kugira ngo akarere kazabashe kugera ku ntego kihaye.

Yasabye kandi ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibyo bagamije babigereho, uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe.

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>