Rwanda | Nyabihu: Ubuhinzi bw’imbuto bugiye kuzarushaho gutezwa imbere hahingwa ibinyomoro

m_Nyabihu Ubuhinzi bw’imbuto bugiye kuzarushaho gutezwa imbere hahingwa ibinyomoro

Umukozi wa NAEB mu karere ka Nyabihu arashishikariza abaturage kuzafata neza imbuto z’ibinyomoro bazahabwa

Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe ubuhinzi bw’imboga indabyo n’imbuto mu Karere ka Nyabihu Nshuti Thephile,ngo  hagiye gukorwa ubuhinzi buteye imbere bw’imbuto z’ibinyomoro dore ko abahinzi bazahabwa imbuto nshyashya, zizewe kandi zizatanga umusaruro ushimishije bityo ubu buhinzi bukagirwa umwuga muri ako gace.

Nk’uko Nshuti yabidutangarije ubwo yari akubutse mu nama yahuje ubuyobozi bwa NAEB , abakozi ba NAEB mu turere, abafatanyabikorwa baba bakuriye amakoperative azategura pipiniyeri z’ibinyomoro n’abashinzwe ubuhinzi izo pipiniyeri zizakorerwamo;ngo muri iyo nama bigiye hamwe uburyo pipiniyeri zitegurwa. Muri Nyabihu bakaba bibanda cyane kuri pipiniyeri y’ubuhinzi bw’ibinyomoro na Marakuja nk’imbuto babona zakunda kuhaba.

Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu mu mirenge ya Jenda na Mukamira,hateganijwe ingemwe 100.000  zizashyirwa mu mapipiniyeri zagera igihe cyo guterwa zikazakwirakwizwa mu baturage b’ako karere ku buryo nibamara kuzihinga zeze zizatanga umusaruro mwiza. Nshuti avuga ko izi mbuto ari iz’ubwoko bwiza kandi zikaba zitangukanye n’iz’abaturage bajyaga bahinga kuko zo ziba zabanje gusuzumwa neza. Kuba ari nziza rero ngo abaturage bazahungukira umusaruro ushimishije,bityo banitabire isoko ku buryo buzwi. Bazahungukira ubumenyi ku bijyanye no gutegura za pipiniyeri kuko amakoperative ariyo azabyikorera ubwayo. Akaba asanga kuba NAEB yarateguye ibi bikorwa bizafasha cyane abaturage n’ubuhinzi bw’imbuto mu karere muri rusange.

Uyu mukozi wa NAEB mu karere ka Nyabihu akaba asaba abaturage kuzakoresha imbuto z’ibinyomoro bazahabwa neza no gukurikiza amabwiriza yo kubihinga kugira ngo bagire umusaruro mwiza. Bakaba basabwa kutazazivanga n’izo bari basanganywe kuko zishobora kuzanduza kandi izo bazaba bahawe zizaba zizewe.

  

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>