Rwanda : Abahinzi b’icyayi Pfunda batanze arenga miliyoni 3 n’igice mu AgDf

 

Abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi mu karere ka Rubavu, cooperative Cotp Pfunda biyemeje

gutanga miliyoni 3 750 000 z’amafaranga y’uRwanda agenerwa gushyirwa mu kigega Agaciro Development Find.

Mu nama yahuje abahinzi b’icyayi mu karere ka Rubavu taliki ya 19/09/2012 biyemeje kuzatanga umusanzu wabo, bavuga ko umunyarwanda wese uzi agaciro k’igihugu atakwishimira ko igihugu cye gisabiriza kandi gifite abaturage bakora.

Abaturage bibumbiye muri  Cotp Pfunda bavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda hari byinshi bumaze kubagezaho kandi bumva ntacyo bakwima igihugu cyabahaye umutekano,  ndetse kikabafasha gutunganya umusaruro no kuwubonera isoko.

Nkuko bitangazwa na Uzaribara Denis, perezida wa coperative Cotp Pfunda ngo abaturage bishimiye ishyirwaho ry’ikigega agaciro Development Fund kuko abaturage aribo kizagirira akamaro hongerwa ibikorwa by’amajyambere kugira bashobore kwihutisha ibyo bakora no kubibonera isoko.

Uretse kba leta y’u Rwanda yaratekereje gushyiraho iki kigega kugira ngo kihutishe iterambere, abaturage ba Nyundo aho uruganda rwa Pfunda rukorera bavuga ko mu mateka y’u Rwanda kwishakamo ibisubizo byari bisanzweho, bakavuga ko kuba igihugu kibigaruye bizatuma abanyarwanda bashobora kwiyubaka no kongera ubushobozi bw’ibyo bakora batagendeye ku nkunga z’amahanga.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>