Rwanda : Umushinga wa LWH n’akarere ka Nyanza bifatanyije mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga

Umushinga wa LWH ushinzwe ibikorwa byo gufata neza ubutaka no kuhira ubutaka bw’imisozi ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ufatanyije n’akarere ka Nyanza batangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2013 A mu muhango wabereye mu murenge wa Rwabicuma muri ako karere tariki 25/09/2012.

 

Umurenge wa Rwabicuma ni umwe mu mirenge ufite amaterasi y’indinganiro anogeye ijisho

Umurenge wa Rwabicuma ni umwe mu mirenge ufite amaterasi y’indinganiro anogeye ijisho

Mu gutangiza icyo gihembwe cy’ihinga hari ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, abaturage batuye muri uwo murenge, ingabo na polisi y’igihugu hamwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’iterambere ry’abaturage hashingiwe ku buhinzi n’ubworozi birimo umushinga wa LWH na RAB ishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Icyo gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iguhembwe cy’ihinga 2013 A cyabereye mu materasi y’indinganire yakozwe mu murenge wa Rwabicuma hatunganwa ahazahingwa ibishyimbo n’ibigori hagamijwe kwihaza mu biribwa nk’uko Nkurunziza Philbert, umuhuzabikorwa w’umushinga wa LWH mu ntara y’amajyepfo yabitangaje.

Yagize ati: “ Muri iki gihembwe cy’ihinga tuzahinga ubuso bwa ha 490 z’ibishyimbo n’ibigori ku materasi y’indinganire.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo mu karere ka Nyanza umushinga wa LWH urateganya gukorera mu karere ka Nyanza ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga butuma abaturage beza byinshi bakihaza mu biribwa bitandukanye kandi bagasagurira n’amasoko kugira ngo bazamure ubukungu bwabo bwakomeje kuva kera kudindizwa no guhinga mu buryo bwa gakondo.

Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma bari bishimiye ko igihembwe cy’ihinga cyahereye iwabo

Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma bari bishimiye ko igihembwe cy’ihinga cyahereye iwabo

Izabiliza Jeanne  wari uhagarariye umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubusanzwe akaba ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo ntara yavuze ko ibikorwa byakozwe byo gutangiza igihembwe cy’ihinga gifite aho gihuriye n’iterambere ry’abaturage.

Yavuze ko impamvu icyo gikorwa cyakorewe mu murenge wa Rwabicuma  ari uko akarere ka Nyanza kifuza guhindura uwo murenge ikigega cy’ibiryo abantu bose bahanga amaso ku bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibikorwa byo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2013 A mu karere ka Nyanza cyahawe agaciro n’ubuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah kangana na miliyoni imwe n’igice( 1,500,000frw) .

 

 

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>