Rwanda | Nyabihu: Hafashwe ingamba nyinshi zizafasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe cya 2013 A

Rwanda | Nyabihu Hafashwe ingamba

Mu karere ka Nyabihu bitabiriye ubuhinzi ndetse gahunda yo guhuza ubutaka no kurwanya isuri bayikora ku buryo bwiza ku buryo biteze ko bazagira umusaruro mwiza

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere dufite ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Abaturage b’aka karere bakaba bakunze guhinga ibihingwa byatoranijwe bibafasha kwiteza imbere birimo ingano,ibirayi,ibigori,icyayi ndetse n’ibishyimbo.

Nk’uko Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije,muri iki gihembwe cya 2013 A,biteze kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku bihingwa byose bahinga. Ibyo bakaba babishingira ku buso bw’ubutaka bahinze muri iki gihembwe n’ingamba zafashwe mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi.

Nyirimanzi Jean Pierre avuga ko kugeza ubu abaturage bashishikarijwe gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi,begerejwe amafumbire mvaruganda kandi abagereraho ku gihe,bahawe imbuto nziza zo gutera. Nyirimanzi yongeraho ko kugeza ubu imvura yabonekeye igihe kandi abaturage bashishikarijwe gutera imyaka kare kugira ngo hatazabaho ikibazo cy’ubukerererwe mu gutera.

Rwanda | Mu karere ka Nyabihu abaturage bashishikarijwe guhinga no guterera igihe ndetse bakita no ku mabwiriza y’ubuhinzi azatuma umusaruro urushaho kuzamuka

Mu karere ka Nyabihu abaturage bashishikarijwe guhinga no guterera igihe ndetse bakita no ku mabwiriza y’ubuhinzi azatuma umusaruro urushaho kuzamuka

Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu,ubutaka bukaba bwararwanyijweho isuri ku buryo bushimishije ndetse n’aho yakundaga kwibasira hakaba haragiye hakorwa amaterasi ndinganire.

Nyirimanzi Jean Pierre avuga ko kandi  MINAGRI yabahaye abajyanama b’ubuhinzi bazajya bafasha abaturage mu kubagira inama zitandukanye zijyanye n’ubuhinzi no kubahugura kugira ngo uyu mwuga urusheho gukorwa neza kandi urusheho gutanga umusaruro uhagije. Ikigamijwe akaba ari ukubona umusaruro mwinshi,abaturage bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko bityo ubuhinzi bwabo bukababera imbarutso yo kubageza ku iterambere rirambye.

Mu karere ka Nyabihu,muri iki gihembwe bakaba bariyemeje kuva kuri Toni 26/ha z’ibirayi bakagera kuri Toni 32. Naho ku ngano bakaba bariyemeje kuva kuri Toni 3 /ha bakagera kuri Toni 3, 5/ha. Ku bigori bakaba bifuza ko bizava kuri Toni 4 kuri hegitali bikagera kuri toni 4, 5 kuri hegitali. Naho ibishyimbo bakaba bifuza kuva kuri toni 2 kuri hegitali bakagera kuri toni 3 kuri hegitali.

Nyirimanzi Jean Pierre akaba avuga ko ibi bizagerwaho bitewe n’ubufatanye n’abaturage ndetse n’uburyo barimo kugenda barushaho kwita ku buhinzi muri rusange. Avuga ko bazashishikariza  abahinzi ibisabwa byose kugira ngo bagere ku musaruro bifuza kandi aka karere kagumye gutera imbere mu buhinzi muri rusange.

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>