Rwanda | Nyanza: Ibyiza by’amaterasi y’indinganire batangiye kubikozaho imitwe y’intoki

Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo y’u Rwanda bakorewe amaterasi y’indinganire mu mirima yabo yatwarwaga n’isuri igihe kitari gito kubera ubuhaname bwayo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bayakorewe ubu baremeza ko ibyiza byayo batangiye kubikozaho imitwe y’intoki.

Ibyiza by’amaterasi y’indinganire batangiye kubikozaho imitwe y’intoki

Bimwe mu bigori byahinzwe mu materasi yindinganire yo mu murenge wa Rwabicuma

Mbere y’uko amaterasi y’indinganire akorwa ku misozi ihanamye yo muri uwo murenge ubutaka bwari bwaramazwe n’isuri ibujyana bahinga umusaruro ntuboneke bigasa nkaho baruhira ubusa nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwabicuma babyemeza.

Ku wa 10 Mutarama 2013 mu kiganiro na bamwe muri abo baturage bavuze ko mbere nta cyizere bari bafite cyo kuba ubutaka bwabo babuhingaho bakeza. Basobanura ko imyaka yose yahingwaga nta musaruro yatangaga  kubera ko ubutaka bukungahaye bwabaga bwarakayutse isuri ikabutwara.

Iyo mibereho bemeza ko bayibayemo imyaka myinshi nta n’ubushobozi bafite bwo kuzivana muri icyo kibazo kuko kurwanya isuri baca amaterasi y’indinganire batagombaga kubyishoboza hatabayeho ubufasha bwa leta.

Binyujijwe mu mushinga wo gufata neza ubutaka, amazi no kuhira imirima y’i  musozi ( LWH) ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi mu Rwanda imisozi yari iteje ibibazo by’isuri mu murenge wa Rwabicuma yaciweho amaterasi y’indinganire maze kuva ubwo ntibongera guhingira ubusa nk’uko abaturage banyuranye bo muri ako gace babyemeza.

Usibye isuri bashoboye kurwanya ku butaka bwabo bagahinga bakeza bakihaza mu biribwa amaterasi y’indinganire yashoboye kubahesha imirimo bavugurura imihingire bari bafite ndetse bamwe bagura amasambu n’inka bazamuka mu bukungu n’imibereho myiza.

Mu gihembwe cy’ihinga 2012 B abatari bake muri abo baturage bahinze ibigori abubahirije amabwiriza n’inama z’impuguke mu by’ubuhinzi baritegura kuzasarura umusaruro ushimishije muri Gashyantare umwaka wa 2013.

Hategekimana Marcel ni umwe muri abo baturage b’umurenge wa Rwabicuma wakozwemo ayo materasi y’indinganire kimwe n’abagenzi be bahinze ibigori bikaba biri hafi yo gusarurwa bavuga umusaruro biteze uterwa n’uko isuri itakibangiriza ubutaka bwabo nk’uko byahoze mbere hatarashyirwaho uburyo bwo kuyirwanya.

Agira ati: “ Ni ku nshuro ya mbere duhinze ibigori muri aya materasi y’indinganire ariko urebye uburyo biteye amabengeza hari icyizere ko bizatwibagiza imirima y’intoki zahoze kuri iyi  misozi nta musaruro zitanga ufatika”

Ibigori byahizwe kuri ayo materasi y’indinganire bavuga ko ari bimwe mu byiza bayakesha bavuga ko bihunikwa mu buryo bwiza kandi bikaba byabasha guhangana n’inzara mu gihe amapfa yateye.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma Bizimana Egide asanga amaterasi y’indinganire yakozwe muri uwo murenge ari igisubizo cy’ibibazo abaturage bahuraga  nabyo ubutaka bwabo bwajyanwe n’usuri ndetse bahinga ntibeze.

Bizimana ashishikariza abaturage bo muri uwo murenge gukora ibikorwa byose bigamije kongerera agaciro ubutaka bwabo bagafumbira bagatera imbuto z’indobanure ndetse barwanya indwara n’ibyonnyi mu mirima yabo kugira ngo kugira ngo imibereho myiza n’ubukungu bwabo burusheho kwiyongera.

 

 

Incoming search terms:

  • amaterasi murwanda

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>