Rwanda : “Abahinzi nibishyire hamwe kuko amasoko arahari” RAB Amajyaruguru

“Abahinzi nibishyire hamwe kuko amasoko arahari” RAB Amajyaruguru

Abahinzi bo mu karere ka Musanze bakomeje gukangurirwa kwishyira hamwe kugirango abaguzi babashe kugera ku musaruro wabo byoroshye, bityo ikibazo cy’ibura ry’abaguzi kibe kirakemutse.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 10/03/2013, ubwo abagoronome b’imirenge n’abashinzwe iterambere mu tugari tugize akarere ka Musanze baganirizwaga ku bijyanye no kureba uko igihembwe cy’ihinga 2013 A cyagenze no gutegura igitaha.

Izamuhaye Jean Claude, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, yavuze ko amasoko ahari, ikibura ari ukwishyira hamwe, ndetse no kunoza umusaruro, bityo abaguzi bakihutira kuwugura.

Yagize ati: “Dufite ikigo gishinzwe kugura umusaruro, dufite ibigo by’amashuri, dufite za gereza, inganda, abo bose bazagura umusaruro w’ibigori, ariko kugirango bawugure neza n’uko ugomba kuba ari umusaruro ufashwe neza kandi uhurijwe hamwe”.

Yavuze ko abagoronome n’abashinzwe iterambere bagomba kumanuka, mu gihe baganiriza abaturage kwitegura igihembwe cy’ihinga 2013 B, babonereho kwibutsa abahinzi ibyiza byo kwibumbira mu makoperative, kuko ari bwo buryo bwiza bwabateza imbere.

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>