Rwanda | GISAGARA: BARACYASOBANURIRWA IBYIZA BYO GUHINGA IGIHINGWA KIMWE CYATORANYIJWE

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe cyemejwe, iracyakomeje kwigishwa mu baturage kugirango n’abatarayumva neza bayimenye hazajya hagira uwitwaza ko atabyumvise maze akaba yahura n’ikibazo cyo kubura umusaruro kandi iyi gahunda igamije kuwutubura.

BARACYASOBANURIRWAGahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe cyemejwe hakurikijwe uko ubutaka bwera, yashyizweho kugirango abaturage bareke guhinga ibintu byinshi bitandukanyemu murima bityo ntihagire na kimwe cyera neza kandi bashoboraga guhinga kimwe kikera neza bakihaza bagasagurira n’amasoko. Abaturage bavuga ko iyi gahunda yabagoye kuyumva kuko impinduka yose itoroha ariko ubu bamaze gusobanukirwa n’ubwo atari bose, nabo bakaba babona ari byiza ko ubuyobozi bwaba bukomeje kwigisha ibijyane nayo.

Anne Marie Mukamana utuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ati “nta mpinduka yoroha namwe murabizi, byaratugoye rero kugirango twumve gahunda yo guhinga igihingwa kimwe twari tumenyereye kwihingira byose ibijumba , amasaka n’ibigori mu murima umwe. Uyu munsi ariko bamwe tumaze kubona ko koko atari byo ko guhinga igihingwa kimwe ari byo bitanga umusaruro ariko nkabona ko hari n’abatarabyumva babikora nk’agahato bityo abayobozi bakaba bagifite akazi ko kubyigisha”.

Ubuyobozi bw’aka karere nabwo buvuga ko ubukangurambaga mu bikorwa byose by’iterambere buzakomeza gukorwa kuko ritaragerwaho nk’uko byifuzwa. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iteramber Hesron Hategekimana, avuga ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe no guhuza ubutaka ikomeza gukangurirwa abaturage kugirango bakore ibintu babyumva kandi banyishimiye. Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kubona iyi gahunda nk’igamije kubateza imbere kuko aricyo igamije koko.

Bwana Hesron Hategekimana ati “guhinga  ibihingwa by’ubwoko butandukanye kandi byose ukazabihaha udafite n’amikoro birutwa no guhinga igihingwa kimwe ukihaza kandi ugasagurira n’isoko bityo ugahaha ibyo utejeje ku bandi babyejeje.”

Abaturage b’akarere ka Gisagara barahamagarirwa cyane kwita kuri gahunda zijyanye n’ubuhinzi kuko ariwo murimo utunze ahanini abatuye aka karere kadakora ku muhanda n’umwe wa kaburimbo, ibi bigatuma ibindi bikorwa byaba ibijyanye n’ubucuru cyangwa ibindi bitagira imbaraga.

 

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>