Rwanda : Igihembwe cy’ihinga cya 2013 A cyagenze neza nubwo habonetse akabazo k’izuba hamwe na hamwe

 

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburengerazuba Nuwumuremyi Jeanine avuga ko muri rusange igihembwe cy’ihinga cya 2013 A cyagenze neza nubwo hamwe na hamwe habonetse akabazo k’izuba

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburengerazuba Nuwumuremyi Jeanine avuga ko muri rusange igihembwe cy’ihinga cya 2013 A cyagenze neza nubwo hamwe na hamwe habonetse akabazo k’izuba

Igihembwe cy’ihinga cya 2013 A cyagenze neza muri rusange n’ubwo hagiye habonekamo utubazo tw’izuba mu turere tumwe na tumwe nk’uko Nuwumuremyi Jeanine,umuyobozi wa  RAB  mu ntara y’I Burengerazuba abivuga.

Tumwe mu turere twagiye tubonekamo ikibazo k’izuba ni nk’akarere ka Ngororero ndetse n’aka Karongi ahegereye Nyabarongo nk’uko umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburengerazuba yabigarutseho.

Nubwo igihembwe cya 2013 A cyagenze neza muri rusange, mu karere ka Nyabihu hateraniye inama ihuje abashinzwe ubuhinzi mu mirenge ndetse n’abayobozi b’imirenge,ingabo na police kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo bitandukanye byagaragaye mu gihembwe gishoje,bumve aho bashyira ingufu mu gihembwe cya 2013 B kigiye gutangira ,ngo umusaruro w’ubuhinzi uziyongere mu mirenge yabo,  bityo abantu barusheho kweza,bihaze mu biribwa banasagurire n’amasoko.

Kimwe mu byo abashinzwe ubuhinzi mu mirenge,abayobozi b’imirenge ndetse n’izindi nzego basabwe,harimo gushishikariza abahinzi guhingira igihe kuko ari imwe mu ntambwe zikomeye zituma haboneka umusaruro mwiza. Ikindi abahinzi bakaba barasabwe kujya bakoresha inyongeramusaruro,ifumbire n’imbuto nziza nabyo bikaba bizabafasha kugera ku musaruro bifuza. Abahinzi kandi bakaba basabwa gukurikiza inama zitandukanye bagenda bagirwa n’abajyanama b’ubuhinzi,abashinzwe ubuhinze ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

Uretse intara y’Iburengerazuba n’akarere ka Nyabihu by’umwihariko,ubukungu bw’u Rwanda bushingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi. Iyi akaba ariyo mpamvu abakora iyi myuga basabwa kuyikora neza,bakagendera ku nama bagenda bagirwa kugira ngo bazagere ku iterambere rirambye ryaba iryabo,iry’uturere ndetse n’igihugu muri rusange.

 

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>