Ngororero: Abahuje ubutaka noneho bizeye umusaruro uhagije

Nyuma y’uko benshi mubahinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngororero bahinze ibihe 2 byikurikiranya barumbya mu mwaka w’ihinga ushize kubera ibihe byagiye biba bibi, ariko ntibacike intege bakongera bagatera bundibushya ubu noneho bashimishijwe nuko babona bagiye kweza neza.

Izuba ryinshi n’imvura idasanzwe yarikurikiye Nibyo byatumye imyaka abahinzi bari bategerejeho umusaruro mumpera z’umwaka ushize birumba, cyane cyane ibishyimbo ndetse n’ibigori, tutibagiwe n’ibirayi byari byarahinzwe henshi nko mu murenge wa Sovu.

Abahuje ubutaka noneho bizeye umusaruro uhagije

Abahinze nyuma nabo bafite ikizere cyo kweza

Ubu, iyo ugeze aho abaturage bahuje ubutaka, byaba ibigori, ibishyimbo, soya ndetse n’ibindi usanga bimeze neza. Umuturage witwa Rutayisire Samuel wo mu murenge wa Ngororero avuga ko kunshuro ya gatatu yahinze byo kubura uko agira ariko ubu imyaka yateye abona ariyo igiye kumumara igihombo yagize mbere.

Uyu mugabo kandi, avuga ko bagenzibe bagize ubute cyangwa bakarambirwa guhinga kimwe n’abatarakoresheje amafumbire nkuko abayobozi babo babibagiragamo inama ubu aribo usanga imyaka yabo itameze neza, akaba avuga ko kumvira inama z’abayobozi n’abajyanama mubuhinzi ari ingirakamaro.

Abahuje ubutaka noneho bizeye umusaruro uhagije2

Imyumbati ni kimwe mubuhingwa byitabiriwe

Umukozi ushinzweubuhinzi mu karere ka Ngororero nawe ashimira abaturage ko batacitse integer muguhinga kandi akanavuga ko aho imyaka igeze ubu itanga ikizere cyo kwera neza. Ikigaragara ni uko ahahinzwe hahujwe ubutaka ariho hagaragara umusaruro ufatika, mugihe abenshi mubaturage bataritabira iyi gahunda ariko n’imiterere y’akarere ikaba itabiboroherezamo.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>