Kirehe- Hatunganijwe hegitari 630 mu rwego rwo gufasha abaturage guhinga neza

Kirehe- Hatunganijwe hegitari 630 mu rwego rwo gufasha abaturage guhinga neza

Kuwa gatanu, tariki 11/1/2013 mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe babereye ihererekanyabikorwa ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’inkeragutabara, aho inkeragutabara zafashije mu gikorwa cy’ubuhinzi.

Iki gikorwa cyo gufasha abaturage bo mu murenge wa Mpanga cyari icyo kwakira imirimo yatunganijwe n’inkeragutabara aho batunganije ibirometero 123 mu rwego rwo gutunganya ubuhinzi mu buryo nyabwo aho batunganyaga ubutaka barwanya imigina kandi banashaka uburyo batunganya imirima neza bityo bakarwanya imvubu zonera abaturage muri uyu murenge dore ko uyu murenge wegeranye n’akagera nk’uko ingenieur Sergent Sangano Germais umuyobozi ushinzwe imishinga mu nkeragutabara yabisobanuye.

Kirehe- Hatunganijwe hegitari 630 mu rwego rwo gufasha abaturage guhinga neza2

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko gahunda yabo yari ugufasha abaturage kumenya kujya bakoresha ubuhinzi buvomerewe mu rwego rwo gutunganya imirima yabo ibi bikaba byaratumye beza n’ibigori mu buryo bufatika, ubu bakaba baratemye ibihuru bakarimbura ibiti n’amabuye, banacukuye umuyoboro ubuza imvubu konera abaturage ku buso bwa hegitari 630.

Musabyimana Jean Claude, umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka, avuga ko igikorwa cyabaye ari uburyo byo kwakira ibikorwa byatunganijwe n’inkeragutabara aho avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’inkeragutabara kubera ubushobozi babonaga babifitiye bakaba baranagikoze neza akaba avuga ko iki gikorwa cyatwaye amafaranga miliyoni 130.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu akaba ko kuba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’inkeragutaba barafashije mu gikorwa cyo gutunganya imyaka y’abaturage babakorera gahunda yo gusukira imyaka cyane cyane ibigori hakoreshejwe imashini, ngo ni ibintu bifitiye akamaro abaturage kuko ubundi usanga iyo imvura yaburaga imyaka yarumaga ariko ubu bidashoboka ahubwo bahita bayisukira ikera neza, kuri ubu bakaba barahinze ibigori baranabifumbira none ubu bigeze mu gihe cyo kwera.

Iki gikorwa cy’ihererekanyabikorwa cyitabiriwe na Major General Ngendahimana Jerome umuyobozi wungirije w’inkeragutabara ku rwego rw’igihugu hamwe na Général de Brigade Eric Murokore umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’iburasirazuba.

 

 

Shortlink:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>