Home » Posts tagged with » icyo

Rwanda : Rusizi- Ubutaka bwaho bugiye kubonerwa umuti

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda : Rusizi- Ubutaka bwaho bugiye kubonerwa umuti

Umurenge wa Bweyeye ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, ifite ubutaka butera, bityo abaturage baho bakaba bahura n’ikibazo cy’inzara. Ni muri urwo rwego igishanga cyitwa Matyazo gifite ikigereranyo cy’ubuso bungana na hegitari 60, kitabyazwa umusaruro nk’uko bigomba ngo kigiye kubyazwa umusaruro. Kuba iki gishanga kitera ngo ntibituruka ku bahinzi baho, kuko abakora uwo [...]

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Nyagatare: Abahawe inzuri zo kororeramo barasabwa kutazihindura amasambu y’ubuhinzi

Mu gihe bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ubutaka bwo kororeraho bakabuhindura amasambu y’ubuhinzi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bubisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, burasaba abo baturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.   Hirya no hino mu mirenge igize ako karere, cyane cyane iyegereye Pariki y’Akagera nka Matimba, Karangazi, Tabagwe, [...]

Rwanda | Gashora : Biyemeje kubyaza ifumbire icyatsi cy amarebe

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Gashora : Biyemeje kubyaza ifumbire icyatsi cy amarebe

Koperative COVAGA (Cooperative de Vannerie de Gashora)  ikorera mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera yiyemeje kubyaza icyatsi cy’amarebe ifumbire yo gufumbira imirima yabo, aho kugirango icyo cyatsi gikomeze kuba ikibazo ahubwo bakigize igisubizo. Umuyobozi wa koperative COVAGA Gahongayire Dancille, avuga ko icyo cyatsi mu gihe kiboze nta mbuto zigisigayemo, gishobora kuvamo ifumbire nziza [...]

Rwanda : Gusarura icyayi neza bigira uruhare mu buryohe bwacyo

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda : Gusarura icyayi neza bigira uruhare mu buryohe bwacyo

Uburyo bukoreshwa mu gusarura icyayi no kukigeza ku ruganda, n’igihe gisarurirwa bigira uruhare rukomeye mu buryohe bwacyo. Nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Agoronome Nzeyimana Jean Chrisostome abivuga, ngo mu gusarura icyo gihingwa bagenda bakuraho utubabi tuba twameze tugasumba indeshyo yaba yarashyizweho n’umuhinzi, bityo ibyo bibabi bikaba ari byo bijyanwa mu ruganda kugira ngo bikorerwe [...]

Rwanda : Igihingwa cya Soya kiri mu bishobora kwihanganira ubutaka bubi

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda : Igihingwa cya Soya kiri mu bishobora kwihanganira ubutaka bubi

Igihingwa cya soya kiri mu bishobora gutanga umusaruro no ku butaka bubi, bityo ikaba yakwifashishwa hamwe na hamwe bigaragara ko hari ubutaka butishimira ibihingwa bimwe na bimwe. Mu kiganiro n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Agoronome Nzeyimana Jean Chrisostome avuga ko soya ishobora no kwihanganira bumwe mu butaka butanahingwaho ibishyimbo. Ati “ aha avuga ko nk’ubutaka [...]

Rwanda | Rulindo – Hari abatabona icyo imashini ihinga irusha isuka isanzwe

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Rulindo – Hari abatabona icyo imashini ihinga irusha isuka isanzwe

Mu gihe amwe mu makoperative y’abahinzi mu karere ka Rulindo yamaze kwigurira imashini zihinga, bamwe mu bahinzi ntibarabona icyo izi mashini zirusha isuka zisanzwe bari basanzwe bahingisha. tariki 08/05/2012, bamwe muri aba bahinzi bahuguwe ku gukoresha izi mashini ndetse no kuzitaho bakemanze imikorere yazo mu gihe zidashobora gukoreshwa igihe cy’imvura. Ir Uzabumwana Arafat, wahuguye abahinzi [...]

Rwanda | Ubworozi bw’amagweja ntibufata igihe kirekire cyangwa ngo busabe ibya mirenge

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Ubworozi bw’amagweja ntibufata igihe kirekire cyangwa ngo busabe ibya mirenge

Amagweja ni udusimba duto tubarizwa mu bwoko bw’inigwahabiri zishobora kwihinduranya uko iminsi igenda ihita, ariko ubukuru bwayo ntiburenze iminsi 40, bitewe n’ubwoko bwayo. Mu kiganiro n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera agronome Nkikabahizi Jean de Dieu avuga ko igice kimwe cy’ubuzima bwatwo tukimara tumeze nk’inyo, ikindi gice bukakimara ari nk’ibinyugunyugu ari nabwo biba bigeze mu [...]

Rwanda | Bugesera: abahinzi barasabwa kubyaza umusaruro w’ifumbire ibisigazwa by’imyaka

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Bugesera: abahinzi barasabwa kubyaza umusaruro w’ifumbire ibisigazwa by’imyaka

Iyo ugeze ahenshi mu giturage usanga aho badafite amatungo, ahabwa bimwe mu bisigazwa by’umusaruro babijugunya ku gasozi cyangwa munsi y’urugo. Aho bishobora kuhaborera bitanga ifumbire cyangwa kuhumira ntibigire akamaro kanini bimarira uwabihashyize. Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera Agronome Nkikabahizi Jean de Dieu avuga ko abenshi muri abo baturanyi badafite amatungo, bumva nta n’akamaro ko [...]

Rwanda | Kamonyi: Igiciro bagurirwaho ibigori, cyakundishije benshi guhuza ubutaka

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Kamonyi: Igiciro bagurirwaho ibigori, cyakundishije benshi guhuza ubutaka

Abahinga igishanga cya Bishenyi cyo mu Karere ka Kamonyi bishimira igiciro bagurirwaho umusaruro wabo w’ibigori, ngo ibyo byabakundishije gahunda yo guhinga igihingwa kimwe kuko bituma babona isoko ry’umusaruro wabo. Abahinga icyo gishanga bibumbiye muri Koperative “Ubumwe”. Kuba ari abatubuzi bakorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, abo bahinzi bagurirwa ibigori kuri 400 frws ku kilo. Ngo [...]