Home » Posts tagged with » NAEB

Muhinzi, menya icyo wakora uhinze imiteja ikarwara Mozayike

\ \ \ \ \ \

Muhinzi, menya icyo wakora uhinze imiteja ikarwara Mozayike

Muri iki gihe cy’impeshyi abahinzi bashoka ibishanga bagahinga cyane cyane ibyerera igihe gito birimo ibishyimbo n’imiteja, abahinzi bakwiye kumenya uko bahanga n’indwara ya Mozayike nk’imwe mu zifata ibishyimbo by’imiteja, ikagabanya cyane umusaruro w’imiteja aho yageze. Indwara ya Mozayike ni imwe mu zifata ibishyimbo, cyane iby’imiteja. Ngo iterwa na virusi yitwa CMV, Beans mosaic virus. Mu […]

Gicumbi – Abahinzi barakangurirwa kwirinda indwara n’ibyonnyi byibasira  inanasi

\ \ \ \ \ \ \ \

Gicumbi – Abahinzi barakangurirwa kwirinda indwara n’ibyonnyi byibasira inanasi

Indwara y’ibyonnyi ni imwe mu mbogamizi zikomeye mu buhinzi bw’inanasi aho usanga igihingwa cy’inanasi cyibasirwa n’udukoko bityo tugatuma umusaruro wazo uba mucye. Ni muri urwo rwego ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean Chrisostome  kuri uyu wa 10/6/2014 yakanguriye abahinzi kumenya ibyonnyi mu buhinzi bwabo bityo hagafatwa ingamba zo kubirwanya. Avuga ko Ngo udukoko […]

Ngororero: Abahinzi ba kawa batsinze amarushanwa umwaka wa 2013 bahawe ibihembo

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Ngororero: Abahinzi ba kawa batsinze amarushanwa umwaka wa 2013 bahawe ibihembo

Mu rwego rwo gushishikariza abahinzi kwita ku gihingwa cya kawa, bityo umusaruro uyikomokaho ukarushaho kwiyongera, ari mu bwinshi ndetse no mu bwiza; Akarere ka Ngororero kabitewemo inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kakoresheje amarushanwa y’abahinzi ba kawa mu kwita kuri icyo gihingwa (kubagara, gusasira, gukata, gutera imiti […]

Nyamagabe: Abaturage KOAKAKA yasabye amafaranga ngo bahabwe ifumbire ngo igomba kuyabasubiza.

\ \ \ \ \ \ \ \

Nyamagabe: Abaturage KOAKAKA yasabye amafaranga ngo bahabwe ifumbire ngo igomba kuyabasubiza.

Nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Kibilizi basabwe amafaranga na Koperative y’abahinzi ba Kawa ba Karama (KOAKAKA) ngo bahabwe ifumbire yo gushyira mu ikawa bakagaragaza ko batabyishimiye, hafashwe umwanzuro ko aba baturage bagomba gusubizwa amafaranga yabo. Ubusanzwe abaturage uko bagemuye ikawa ku ruganda mu mafaranga bahabwa haba hakuwemo ayo kugura ifumbire bityo igihe cyo […]

New NAEB boss promises to boost agriculture

New NAEB boss promises to boost agriculture

The New Director General of NAEB Ambassador George William Kayonga Ambassador George William Kayonga was appointed head of the National Agricultural Export Board (NAEB), replacing Corneille Ntakirutimana who served for only three months. “We will accord all the needed support to the new director,” said Ntakirutimana, The outgoing Director General. NAEB is the organisation in […]

Menya indwara ya Fitofutora Bulayiti ikunze kuboneka ku gihingwa cya Marakuja n’uko umuhinzi wazo yayirinda

\ \ \ \

Menya indwara ya Fitofutora Bulayiti ikunze kuboneka ku gihingwa cya Marakuja n’uko umuhinzi wazo yayirinda

Iyi ndwara y’agahumyo kitwa “Phytophthora nicotianae var.parastica na Phytophthora cinnamoni”. Iyi ndwara yiyongera mu gihe cy’imvura n’iyo hari imiyaga myinshi.   Bimwe mu bimenyetso biranga iyi ndwara kuri maracuja Mu bimenyetso biranga iyi ndwara,ni uko amababi ya marakuja cyangwa amatunda,amera nk’arimo amazi agahinduka ikigina kerurutse,akagwa igiti kigasigara nta mababi. Ahafashe ku ruti hahinduka isine,hejuru y’aho […]

Muhinzi menya virusi zifata igihingwa cy’ibinyomoro n’uko wazirinda

\ \ \ \ \

Muhinzi menya virusi zifata igihingwa cy’ibinyomoro n’uko wazirinda

Kugira ngo ibinyomoro bikure neza kandi bitange umusaruro ushimishije,hari ibyo umuhinzi agomba kwitaho birimo no kurwanya virusi zabifata Igihingwa cy’ibinyomoro kigira virusi nyinshi zituma gikura nabi,zikanatera amabara ku mbuto ibyo bikagabanya umusaruro wabyo. Imwe muri Virusi zizwi cyane mu zikunze gufata ibinyomoro ni Mozayike “Tamarillo mosaic virus,TaMV”. Nk’uko tubikesha igitabo cya NAEB kivuga ku byonni […]

Ngoma: Abahinzi ba kawa basogongeye kuri kawa yabo biyemeza kurushaho kuyifata neza

\ \ \ \ \ \ \ \

Ngoma: Abahinzi ba kawa basogongeye kuri kawa yabo biyemeza kurushaho kuyifata neza

Abahinzi ba kawa bo mu karere ka Ngoma, umurenge wa Murama, akagali ka Sakara,basogongeye ku ikawa bahinga maze bashima uburyohe bwayo baniyemeza kurushaho kuyifata neza.  Ibiti bya kawa birenga miliyoni eshanu  nibyo biri mu karere ka Ngoma, n’abahinzi bagera ku gihumbi 12 ndetse n’amakoperative y’abahinzi ba kawa agera kuri atandatu.  Nyuma yo gusogongera kuri iyi […]

Zimwe muri Virusi zifata igihingwa cy’inyanya n’uko zirwanywa

\ \ \ \ \

Zimwe muri Virusi zifata igihingwa cy’inyanya n’uko zirwanywa

Indwara z’inyanya ziterwa na Virusi ni nyinshi zitandukanye kandi zikanaterwa  na Virusi zitandukanye. Gusa ibimenyetso byinshi  byazo birasa kandi zose akaba ari indwara zidakira. Zikwirakwizwa n’imbuto zo gutera,udusimba,ibikoresho n’abahinzi. Zimwe muri virusi zifata inyanya tugiye kurebera hamwe uko zakwirindwa harimo Tomato mosaic virus,Tomato leaf curl virus bita imfunyarazi na Tomato spotted wilt virus.   Ibimenyetso […]

Ngororero: Ngendahimana yiyemeje gufasha abaturanyi be guteza imbere ubuhinzi bwa Kawa

\ \ \ \ \ \ \

Ngororero: Ngendahimana yiyemeje gufasha abaturanyi be guteza imbere ubuhinzi bwa Kawa

Umugabo witwa Ngendahimana Canisius utuye mu kagali ka Rususa mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero atangaza ko yiyemeje gufasha abaturanyi be guteza imbere igihingwa cya Kawa kuko gitanga umusaruro mwiza mugace atuye mo. Uyu mugabo usanzwe yarize iby’ubuhinzi (Agronomie) avuga ko impamvu bamwe mubaturage bo mugace atuye mo batabona umusaruro uhagije ahanini biterwa […]

Page 1 of 3123