Home » Posts tagged with » Rwanda cooperative

Rwamagana: Abibumbiye muri koperative Gwiza barishimira ko bazamuye umusaruro

\ \ \ \ \ \ \

Rwamagana: Abibumbiye muri koperative Gwiza barishimira ko bazamuye umusaruro

Nyuma y’uko umushinga LWH/RSSP Project ufashije abaturage bo muri Rwamagana gutunganya ubutaka bwabo nabo bakibumbira muri koperative Gwiza kugira ngo babubyaze umusaruro, ubu baratangaza ko bamaze gutera imbere n’ubwo nta gihe kinini kirashira. Umuyobozi w’iyi koperative Gwiza-Rwamagana, ihuje abo mu mirenge ya Mwurire, Gahengeri na Nzige atangaza ko kuva uyu mushinga utangiye kubafasha guhera mu […]

Gashenyi: Gucuruza imbuto byatumye bava munzu z’ibyatsi biyubakira iz’amabati

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Gashenyi: Gucuruza imbuto byatumye bava munzu z’ibyatsi biyubakira iz’amabati

Bamwe mubanyamuryango ba koperative Terimbere mucur uzi w’imboga n’imbuto ikorera mu murenge wa Gashenyi baratangaza ko bishimira uburyo bamaze kugera kubikorwa by’iterambere babicyesha kwibumbira muri koperative.   Ibi ngo bakaba barabigezeho nyuma y’aho bamwe baboneye ko ntawagira icyo ageraho atifatanyije n’abandi bigatuma bahitamo kuva muburyo bakoragamo bw’umuntu kugiti cye biyemeza kwishyira hamwe. Ubwo twabasuraga aho […]

Gatsibo: Abanyamuryango ba COPRORIZ barishimira ikoreshwa ry’ifumbire y’ibinini

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Abanyamuryango ba COPRORIZ barishimira ikoreshwa ry’ifumbire y’ibinini

Abanyamuryango ba Koperative  y’abahinzi b’umuceri COOPRORI Ntende,  barishimira ko umusaruro wabo wiyongereye bitewe n’ikoreshwa ry’ifumbire y’ibinini, n’imashini zibagabanyiriza imvune mu kazi kabo ko guhinga umuceri. Ibi aba banyamuryango ba COPRORIZ, babitangaje kuwa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, ubwo barimo bizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, bikaba byarabereye mu murenge wa Rugarama aho iyi Koperative ifite icyicaro. Aba […]

Kamonyi: Kujya mu bwishingizi byafashije Koperative “Ubumwe” gushumbushwa kubera igihombo yatewe n’ibiza

\ \ \ \ \ \

Kamonyi: Kujya mu bwishingizi byafashije Koperative “Ubumwe” gushumbushwa kubera igihombo yatewe n’ibiza

Igishanga cya Bishenyi gihuza imirenge ya Runda na Rugarika yombi yo mu karere ka Kamonyi. Iki gishanga cyose gihenzemo ibigori ku buso bwa hegitari zisaga 50. Iyo uganiriye n’abagihingamo, bakubwira ko umusaruro w’ihinga ry’umuhindo utazaboneka uko bikwiye kuko bateye batinze kubera izuba ryinshi, naho batereye bagahura n’umwuzure wayoboye amazi menshi mu mirima maze ibigori bya […]

Sake: Koperative KOPANASA irashaka uburyo yakemura ikibazo cyo kudahaza isoko yatsindiye

\ \ \ \ \ \ \ \

Sake: Koperative KOPANASA irashaka uburyo yakemura ikibazo cyo kudahaza isoko yatsindiye

Koperative y’abahinzi b’inanasi (KOPANASA) mu mirenge ya Sake, Zaza, Karembo, jarama na Rukumberi irashaka uburyo yakemura ikibazo cyo kudahaza isoko ifite ryo kugemura inanasi ku ruganda Inyange Indastries binyuze mu kuvugurura no kongera ubuso buhinzweho inanasi. Kugeza ubu iyi koperative ibasha kugemura toni zigera kuri 20 kuri toni 25 uruganda rwabasabye ko bajya bagemura. Mugukemura […]

Gisagara : Gikonko Rice irasabwa kunoza imikorere kugirango haboneke inyungu ku mpande zose

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Gisagara : Gikonko Rice irasabwa kunoza imikorere kugirango haboneke inyungu ku mpande zose

Komisiyo y’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, irasaba uruganda rutunganya umuceri Gikonko Rice ruri mu karere ka Gisagara kunoza imikorere ku buryo yaba leta,ba nyirarwo ndetse n’abaturage babonemo inyungu. Komisiyo y’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umutwe w’abadepite iri mu gikorwa yatangiye cyo gusura inganda zeguriwe abikorera, ari nabwo yasuraga […]

Kirehe- Barasaba abaturage bafashe inguzanyo z’ifumbire mu gihembwe cy’ihinga A kwishyura

\ \ \ \ \ \ \

Kirehe- Barasaba abaturage bafashe inguzanyo z’ifumbire mu gihembwe cy’ihinga A kwishyura

Kuri uyu wa 23/01/2014, mu karere ka Kirehe hateraniye inama ireba uko igihembwe cy’ihinga Season A cyagenze no gutegura igihembwe cy’ihinga Season B mu rwego rwo gutegura umusaruro no kureba uburyo warushaho kwiyongera, banarebera hamwe ingamba zo kwishyura inguzanyo z’ifumbire yatanzwe muri season A. Muri gahunda baganiriye harimo gahunda yo gukoresha  uburyo bushya bwa M […]

Ntende: Barishimira ibyo bamaze kugeraho

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Ntende: Barishimira ibyo bamaze kugeraho

Nyuma yo kwibumbira hamwe bagatangiza koperative y’abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya ntende, mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, kuri ubu abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende barishimira ibyo bamaze kwigezaho. Mubyo iyi Koperative imaze kugeraho, harimo kuba bariyubakiye inzu yo gukoreramo hamwe niyo guhunikamo imyaka yabo, ibikorwa binyuranye ndetse no kuba bariguriye imodoka zo mu […]

Gisagara: Abahinzi ba koperative KOJYAMUGI barasaba kwishyurwa amafaranga yabo

\ \ \ \ \ \ \

Gisagara: Abahinzi ba koperative KOJYAMUGI barasaba kwishyurwa amafaranga yabo

 Bamwe mu banyamuryango ba Koperative KOJYAMUGI yo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara barinubira kutabona amafaranga bagombaga guhabwa n’iyi Koperative nyuma yo gutanga umusaruro w’ibigori  byabo ngo ukoreshwe mu  gikorwa cy’itubura ry’imbuto. Ubusanzwe kwibumbira muri Koperative ni bumwe mu buryo bufasha abaturage mu iterambere ry’ubukungu bwabo. Nyamara aba baturage bo mu kagari ka […]

Gakenke:  Kumisha inanasi biyongerera agaciro ku buryo yikuba kabiri

\ \ \ \ \ \ \

Gakenke: Kumisha inanasi biyongerera agaciro ku buryo yikuba kabiri

Koperative y’Abahinzi b’Imbuto bo mu Karere ka Gakenke  (COAFGA) ikorera mu Murenge wa Gakenke yatangiye kumisha inanasi  mu rwego rwo kuzongerera agaciro.  Ngo inanasi yumishijwe yikuba kabiri mu mafaranga. Perezida wa koperative, Niyigaba Tito asobanura ko ikiro kimwe cy’inanasi zumishijwe kigurwa amafaranga 3500 cyavuye mu nanasi esheshatu cyangwa zirindwi zihagaze amafaranga atarenga 1.200. Yongeraho ko […]

Page 1 of 6123Next ›Last »