Home » Posts tagged with » Rwanda Gatsibo

Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga abahinzi basabwa kwitabira gahunda ya twigire muhinzi

\ \ \ \ \ \

Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga abahinzi basabwa kwitabira gahunda ya twigire muhinzi

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A 2015, tariki 11 Nzeri 2014, Minisitiri ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Rwabukwaya Olivier yasabye abahinzi bo mu karere ka Gatsibo kwitabira gahunda ya twigire muhinzi. Igihembwe cy’ihinga A ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo cyatangirijwe mu mudugudu wa Gatoki mu Kagari ka kabeza, Umurenge wa Kabarore kikaba cyari kitabiriwe n’abaturage […]

Ngarama: Abahinzi biteguye neza igihembwe cy’ihinga gitaha

\ \ \ \ \ \

Ngarama: Abahinzi biteguye neza igihembwe cy’ihinga gitaha

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama burasaba abatuye muri uyu murenge kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga, ngo kuko iyo wahinze ukererewe n’imyaka wahinze ntabwo yera neza. Abaturiye uyu murenge nabo bavuga ko imyiteguro bayigeze kure kuko barangije gutegura imbuto ndetse n’ifumbire. Uyu murenge wa Ngarama ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Gatsibo, kimwe n’indi mirenge muri […]

Gatsibo: Biteze umusaruro ushimishije babikesha gukoresha ifumbire y’ibinini

\ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Biteze umusaruro ushimishije babikesha gukoresha ifumbire y’ibinini

Abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya ntende giherereye mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, baratangaza ko biteguye kuzabona umusaruro ushimishije babikesha gukoresha ifumbire y’ibinini izwi ku izina rya urea. Aba bahinzi bivugira ko uretse kuba ikoreshwa ry’ibinini bikozwe mu ifumbire ya urea byongera umusaruro, ngo binagabanya isesagurwa ry’andi mafumbire yakoreshwaga kimwe n’ibyonnyi mu […]

Gatsibo: Igihingwa cy’ibigori cyahinduye ubuzima bwabo

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Igihingwa cy’ibigori cyahinduye ubuzima bwabo

Abaturage bo mu murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ubuhinzi bw’ibigori bwatumye batera imbere. Ibi abenshi babikorera mu makoperative bibumbiyemo nk’uko babikanguriwe n’ubuyobozi. KOAMAKI ni Koperative y’abahinzi b’ibigori ba Kiziguro, iyi koperative yavutse mu mwaka wa 2009 ibona ubuzimagatozi muri 2011, ifite abanyamuryango 47 barimo abagore 26 n’abagabo 21. Bahinga ibigori mu […]

Gatsibo: Bamaze kumenya ibyiza byo guhinga igihingwa cy’ibigori

\ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Bamaze kumenya ibyiza byo guhinga igihingwa cy’ibigori

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko bamaze kumenya agaciro k’igihingwa cy’ibigori, nyuma y’aho bamwe muri bo bavugaga ko bahatirwa guhinga imbuto badashaka. Murindahabi Gregoire ni umwe muri abo bahinzi, avuga ko koko hari abari bafite imyumvire mike ku buhinzi bw’ibigori, aho ndetse bamwe baninubiraga gahunda ya Leta yo guhinga […]

95% by’ubukungu bw’akarere ka Gatsibo bituruka ku buhinzi – Ruboneza

\ \ \ \ \ \ \ \

95% by’ubukungu bw’akarere ka Gatsibo bituruka ku buhinzi – Ruboneza

Mu gihe hashize icyumweru n’igice hatangijwe ukwezi k’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise avuga ko ubuhinzi ariyo nkingi nyamukuru ubukunu bw’aka karere bushingiyeho. Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’ uyu muyobozi yagiranye, kuri uyu wa 23 Mutarama, 2014 yadutangarije ko 95% by’ubukungu akarere ka Gatsibo kubakiyeho bikomoka ku buhinzi, aho usanga […]

Gatsibo: Barasabwa kuvugurura ubuhinzi bitabira gukoresha ifumbire

\ \ \ \ \ \

Gatsibo: Barasabwa kuvugurura ubuhinzi bitabira gukoresha ifumbire

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barasabwa guhinga bakoresheje ifumbire mvaruganda n’iy’imborera kuko ubuhinzi bwabo budashobora gutera imbere batayikoresheje. Ibi barabisabwa n’umuyobozi w’akarere Ruboneza Ambroise nyuma yo kubona ko muri aka karere, ubwitabire mu gukoresha ifumbire bukiri hasi cyane. Umwaka ushize ubwitabire mu gukoresha amafumbire mu baturage bo mu karere ka Gatsibo bwari ku ijanisha […]

Gatsibo: Barishimira umusaruro w’ibigori bagiye kubona

\ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Barishimira umusaruro w’ibigori bagiye kubona

Mu gihe Akarere ka Gatsibo katangije ukwezi kwahariwe ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu wa 8 Gashyantare 2014, bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Mirenge igize aka Karere, baratangaza ko biteguye kubona umusaruro w’ibigori uhagije. Ngo uburyo byitaweho biri mu mirima bifumbirwa n’ukuntu ikirere kitabatengushye ugereranyije n’ibindi bihembwe by’ihinga bitanga icyizere ko bizatanga umusaruro w’ibigori ufatika igihe […]

Gitoki: Nabo bibasiwe n’icyorezo cya nkongwa

\ \ \ \ \ \

Gitoki: Nabo bibasiwe n’icyorezo cya nkongwa

Nyuma y’imirenge ya Gatsibo, Rugarama, Remera ndetse na Kabarore mu Karere ka Gatsibo, abaturtage bo mu Murenge wa Gitoki nabo bibasiwe n’indwara iri gufata imyaka y’ibigori ndetse n’ibisyimbo baheruka guhinga. Ubwo twasuraga aba baturage bahuye n’iki cyorezo, badutangarije ko iyi ndwara ifata imyaka yabo yabatunguye kuko kuva aho batangiriye guhinga aribwo bwa mbere ngo bayibonye, […]

Gatsibo: Abahinzi b’ibigori bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa

\ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Abahinzi b’ibigori bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa

Abahinzi b’ibigori bo mu Mirenge ya Gatsibo, Rugarama, Remera ndetse na Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa, bakaba babona ko iki cyorezo kiramutse gikomeje byabatera igihombo gikomeye. Aba bahinzi baratabaza ubuyobozi bw’aka Karere ko bwabafasha mu kurwanya udukoko dutera iki cyorezo tuzwi ku izina rya “nkongwa”, tukaba twibasiye imyaka yabo, […]

Page 1 of 512345